Ibyishimo duterwa n’ibihangano by’abahanzi bijyane n’uko tubafasha – Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame aravuga ko abahanzi bakwiye gushyigikirwa mu buhanzi bwabo, kuko ari bamwe mu bakozi bagira ingorane kenshi zirenze iz’abandi, bitewe n’uko bavunika cyane bahanga kandi ntibacike intege n’ubwo baba batizeye ko ibyo bahanga bizakundwa.

Yabivuze kuri uyu wagatandatu tariki 15 Ukuboza ubwo hasozwaga irushanwa ryo gushakisha impano rya Art Rwanda Ubuhanzi 2018.

Yavuze ko ibyishimo by’umuhanzi biva mu buryo igihangano cye cyakiriwe, ku buryo “ibyishimo tugira iyo twumva, dusoma, tureba cyangwa dukoresha ibihangano bahanze, bikwiye kujyana n’uko tubafata kandi n’uko tubibafasha” nk’uko yabisobanuye.

Umuha “Iyo yicaye agafata umwanya wo kwandika, kuririmba, gushushanya, gutekereza umwenda wakundwa ntabwo aba yizeye ko muzabikunda, nyamara ntacika intege kugeza arangije igihangano cye kikagera ku rwego rushimishije”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubuhanzi ari ikintu buri muntu wese akenera mu buzima bwa buri munsi, ku buryo inzego zitandukanye zikwiye gukorana n’abahanzi bagera hafi kuri magana atandatu, bitabiriye irushanwa rya Art Rwanda Ubuhanzi bagakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza n’ubukangurambaga butandukanye.

Ati “Mubahe umwanya mu bikorwa by’ubukangurambaga, ibikorwa byo guhugura abakuru n’abato, imyidagaduro n’ibindi. Amazina ya bo n’aho babarizwa birahari”

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Hakuziyaremye Soraya yatanze ishusho y’uko urwego ndangamuco ruhagaze ku isi, avuga ko ubuhanzi ku isi yose buzana miliyari zirenze 2300 z’amadolari, ariko muri Afurika rukaba rutaragira imbaraga “n’ubwo hari ibihugu nka Nigeria byinjiza miliyoni nka 800 z’amadolari buri mwaka avuye mu buhanzi”

Nawe yasabye ko abahanzi bashyigikirwa u buryo bwose kuko ubuhanzi ari kimwe mu byafasha muri gahunda y’igihugu yaa Made in Rwanda mu gihe ibyo bakora byamenyekana hanze y’igihugu.

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB, Clare Akamanzi yavuze ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere gufasha urubyiruko n’abandi bafite impano kugira ngo batungwe nazo. Mu byo Guverinoma iri gukora kugira ngo iteze imbere abafite impano, harimo gushyiraho ikigega cyo guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ‘Rwanda Innovation Fund (RIF).

Iki kigega kizaba kirimo miliyoni 100 z’amadolari, kuri ubu leta ikaba imaze gushyiramo miriyoni 30, abikorera 30, izindi miriyoni 40 zikazatangwa na Banki Nyafurika itsura amajyambere nk’uko Akamazi abivuga.

Yanavuze ko hari uburyo bwashyizweho bufasha abahanzi kubona inyungu ku byo bakora, atanga urugero rw’ihuriro ry’Abanditsi rifasha abahanzi kubona amafaranga ku bikorwa bya bo.

Jeannette Kagame yijeje abahanzi ko ibyo bahanga bitazabura gukundwa, anabizeza ko bazakomeza guhabwa ubufasha. Gusa yabasabye kwitwara neza barangwa n’ikinyabupfura, indangagaciro zikwiye n’ubushishozi.

Yabasabye gukorera hamwe kugira ngo ijwi rya bo rizumvikane kurushaho, yifashishije impanuro baherutse guhabwa na president Paul Kagame ababwira ko “bafite impano zidasanzwe ariko bazaba abantu badasanzwe nibakomeza kurangwa n’umurava”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka