Shining Stars yateguye igitaramo “Drama and Dance Gospel Concert”
Kuri uyu wa gatanu tariki 02/08/2013, Shining Stars izakora igitaramo cyo kubyina yise “Drama and Dance Gospel Concert” kizabera ku itorero Christian Life Assembly i Nyarutarama guhera 16h00 kugeza 20h00 aho kwinjira bizaba ari ubuntu.
Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iragira iti: "Hamwe n’impano zacu tuzane benshi kuri Kristo" (1abanyakorinto 9:19-23).

Muri iki gitaramo kandi hazaba hari abavugabutumwa Patrick Masasu na Lydia Masasu. Abahanzi bazaza kwifatanya nabo muri iki gitaramo harimo Aimé Uwimana, Guy Badibanga, Luc Buntu, Arsène Manzi, Shekinah Dance na Mass Drama.
Shining Stars ni itsinda ribyina ryo mu itorero rya Restauration Church ishami rya Remera ikaba imaze imyaka icyenda ikora ibijyanye no guhimbaza Imana bifashishije imbyino.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|