Ku bufatanye na RDB Musanze yabonye ikigo gitanga amakuru ku bukerarugendo

Kimwe mu byo akarere ka Musanze kesheje byari bikubiye mu mihigo kagiranye n’umukuru w’igihugu ni ugutangiza ikigo gishinzwe gutanga amakuru arebana n’ubukerarugendo. Aka karere kakaba kishimira ko n’uyu muhigo kawuhiguye.

Mu gikorwa cyo gusuzuma imihigo y’umwaka wa 2012-2013 cyashojwe muri Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 30/07/2013, hagaragajwe ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo byari byarahizwe bikaba ari bimwe mu byinjiriza aka karere.

Jerome Mugenzi, umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko guhiga ibikora bikora vuba ku iterambere ry’umuturage ari bimwe mu byatumye babasha kwesa imihigo y’uyu mwaka.

Umuco nyarwanda winjiriza amafaranga akarere ka Musanze.
Umuco nyarwanda winjiriza amafaranga akarere ka Musanze.

Bimwe muri ibi bikorwa harimo n’isoko rya Byangabo riherereye mu murenge wa Busogo. Iri soko rijyanye n’igihe tugezemo riremwa n’abanyamahanga buturuka mu bihugu duturanye nka RDC na Uganda, bityo ngo bikaba byihutisha ubuhahirane bw’abarituriye.

Uyu muyobozi avuga kandi ko hari imihanda itandukanye yakozwe muri aka karere nk’uko byari byarahizwe. Ibi rero nabyo ngo bituma umuturage abasha guhahirana n’abandi ku buryo bworoshye bityo iterambere rye rikihuta.

Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, i Musanze hatangijwe ikigo gishinzwe gutanga amakuru ku bukerarugendo, (Musanze Tourism Information Center) kikaba kitezweho gufasha ba mukerarugendo mu bijyanye no gusobanukirwa neza mbere cyangwa se nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye.

Itsinda rigenzura imihigo ryerekwa ibyagezweho mu rwego rw'ubuhinzi.
Itsinda rigenzura imihigo ryerekwa ibyagezweho mu rwego rw’ubuhinzi.

Rugamba Egide, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ushinzwe igenamigambi akaba ari nawe uyoboye igikorwa cyo gusuzuma imihigo i Musanze, yavuze ko muri rusange amakuru agaragazwa mu mpapuro y’imihigo yeshejwe ahura n’ibigaragara bifatika.

Akarere ka Musanze kazwiho kuba ikigega cy’igihugu mu bijyanye n’ibiribwa, kanibutse ibijyanye n’ubuhinzi, aho kuri ubu gahunda yo guhinga igihingwa kimwe yashinze imizi, ndetse no gukoresha amafumbire, yaba imborera ndetse na mva ruganda.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka