Sobanukirwa n’uburyo botsa runonko

“Runonko” ni uburyo bwo kotsa ibintu bitandukanye cyane cyane ibinyamafufu hakoreshejwe ibinonko, bigakunda gukorwa n’abana bato cyane cyane ku gihe cy’Icyi.

Ugiye kotsa runonko abanza kubaka igisa n’inzu (akazu gatoya) akoresheje ibinonko cyangwa ibisinde akagasigira umwanya umuntu yagereranya n’umuryango yarangiza agacana muri ka kazu kugeza bya binonko byubatse ka kazu bishyushye cyane kuburyo umuntu atabifatisha intoki.

Iyo ibyo birangiye, ufata ibyo ugiye kotsa (ibijumba, amateke, imyumbati ….) ukabishyira muri ka kazu hanyuma ugakubita bya binonko ukabisandariza kubyo ushaka kotsa.

Iyo ibyo birangiye ufata agataka (itaka) gakeya ukarenza hejuru ya bya binonko maze ukikomereza akazi ugategereza igihe bihira.

Mu kumenya ko byahiye bamwe bategereza igihe kiri hagati y’isaha n’isaha n’igice. Hari nabahitamo gukoresha ikimenyetso kibereka ko byahiye. Bafata ikoma ry’insina ritoshye bakarishyira hejuru ya kagataka maze bakagerekaho akantu kugira ngo ridatwarwa n’umuyaga.

Iyo rya koma ryumye kuburyo urikoraho rikavunguka bitewe n’umuka ushyushye warizamukiyeho, uwokeje ahita amenya ko ibyo yokeje byamaze gushya (aha ariko ushobora kwibeshya igihe washyize itaka ryinshi cyangwa ricyeya cyane hejuru ya bya binonko).

Hamwe na hamwe mu byaro byo mu gihugu cyacu hari abana bacyotsa runonko ariko kubabona ni nk’imbonekarimwe kuko bitagikorwa cyane kubera iterambere rigezweho, ndetse na bimwe mu bikorwa byatumaga urubyiruko ruhurira ku misozi (nko kuragira, gukina karere n’ibindi) bitagikunze kuboneka mu Rwanda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uwariye ibyayitetswemo niwe wabikubwira neza.

pierre yanditse ku itariki ya: 22-08-2013  →  Musubize

runonko iraryoha

peter yanditse ku itariki ya: 5-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka