Bukavu: Abashoferi bo muri EAC barinubira kubura ubwiherero

Abashoferi batwara imodoka zo mu bwoko bwa rukururana bava mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) berekeza i Bukavu, muri Congo barinubira kubura ubwiherero n’amazi meza dore nta misarani rusange ibayo.

Uretse ibijyanye n’isuku, aba bashoferi bavuga ko bagira n’ikibazo cya parking ndetse no gutinda bategereje impapuro zibahesha gupakurura ibicuruzwa.

Abashoferi 20 bakomoka mu b’ibihugu bya Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda batangarije Radiyo Maendeleo ikorera i Bukavu ko bababazwa no kuba bishyura amadorali 70 ya parking ariko ntibabone aho bakemurira ibibazo byabo ibyo bikiyongeraho kwibwa ibicuruzwa byabo.

Si abashoferi bonyine batewe impungenge n’ibyo bibazo kuko n’abaturage batuye umujyi wa Bukavu nabo baterwa ubwoba n’ayo makamyo ko ashobora guteza impanuka bitewe n’aho abaparitse.

Mu mwaka 2010 habaye impanuka itarashira mu bwonko bw’abaturage ubwo kimwe mu bikamyo cyaguye hasi ahitwa muri Sange kigahitana ubuzima bw’abantu barenga 200 abandi 150 barakomereka.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka