Nk’uko bamwe mu bari mu bitaro bazira kunywa iyo nzoga babitubwiye uyu munsi tariki 31/07/2013, ubwo bari basohotse mu bitaro bya Kabutare batashye iwabo, ngo iki kigage banyoye kwa Iyakaremye yakibahaye nyuma yo kumuha umuganda wo kumuhomera inzu, mu rwego rwo kwitegura ubukwe azagira mu minsi iri imbere.
Iki kigage rero ngo nticyabamereye neza kuko nyuma y’igihe kitari kinini abakinyoye batangiye kuribwa mu nda, abandi bakaruka.
Umwe mu barwaza b’aba bari bavuye mu bitaro yagize ati “umwana w’imyaka itanu ni we wafashwe mbere, se agiye gushaka abamuheka ngo bamujyane kwa muganga na we yitura hasi ananirwa kubyuka. Hari mu ma saa cyenda.”
Uyu mugabo rero ngo yatabarije aho yari yaguye, abaje kumureba ababwira ko umwana we yarembye. Aba bari bamutabaye ngo ni na bo bagiye kwa Iyakaremye basanga abantu baryamye hirya no hino: abaruka, abataka mu nda,…
Aba bantu bajyanywe kwa muganga maze abarembye cyane bazanwa ku bitaro bikuru bya Kabutare, abandi ku bya Kaminuza.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kabutare, Dr. Niyonzima Saleh, yatubwiye ko abahavuriwe ari 24.
Mu masaa sita hafi ya bose bari bamaze gusezererwa kuko nta kibazo bari bagifite, gusa ngo hari batatu bari bagikeneye gukurikiranwa n’ibitaro, ngo ahanini biturutse kuko bo batabashije kuruka kugira ngo ibyahumanyije umubiri wabo bisohoke.
Ku bitaro bya Kaminuza ho ngo hari abantu 20 muri medicine interne ndetse na 24 mu bitaro by’abana. Na bo kandi ngo abenshi borohewe barasezererwa.
Aba bavaga mu bitaro banatubwiye ko urebye wa mwana wafashwe mbere ndetse n’umuvandimwe we hamwe na se bari bakimerewe nabi, ariko ngo hari icyizere ko na bo bari bukire.
Icyahumanije ikigage ntikiramenyekana
Abaturage twabashije kuvugana ubwo bavaga mu bitaro ntibavugaga rumwe ku byahumanyije iki kigage.
Umwe muri bo yavuze ko urebye ikigage cyahumanyijwe n’uwagiye kugisogongera. Abandi, ari nabo benshi bo batubwiye ko urebye nta wahumanyije iki kigage ahubwo ngo umuti wa simekombe wahungijwe amasaka cyashigishwemo ni wo wabateye kumererwa nabi.
Umwe yagize ati “amamera yifashishijwe mu kwenga iki kigage Pierre yayakoreshejeho ubwo bamutwariraga amategura nyamara icyo gihe abanyoye ikigage yenze nta cyo babaye. Yaje kubona ayasigaye atangiye kumungwa arayahungira, nyamara agiye kuyenga ntiyabanje kuyoza…”.
Icyakora nyir’ubwite we avuga ko simekombe yayihungije amasaka atarayinika.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’amajyepfo avuga ko kwa muganga bafashe ku birutsi by’abari barwaye bakabyohereza muri laboratwari, ariko kugeza saa munani n’igice ubwo twavuganaga ibisubizo byari bitaraboneka.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|