Abakinnyi ba ruhago mu Rwanda bazapimwa mbere y’uko shampiyona itangira
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko ku bufatanye n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe, abakinnyi bose bo mu cyiciro cya mbere bazapimwa ubuzimwa bwabo mbere y’uko shampiyona itaha itangira.
Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA, Gasingwa Michel, yadutangarije ko bafashe iki cyemezo mu rwego rwo gufasha abakinnyi kubungabunga ubuzimwa bwabo, no kurwanya impanuka zishobora guterwa no gukina umupira w’amaguru.
Gasingwa avuga ko mbere y’uko shampiyona izatangira muri Nzeri uyu mwaka, abakinnyi bose bazakina shampiyona bagomba kuzaba baramaze gupimwa ubuzima ndetse ngo mu mwaka utaha ibyo bitaro bikazanatangira gupima ibijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu bakinnyi (dopage).

Ati “Twamaze kumvikana n’ibitaro bya Kanombe ko abakinnyi bose bagiye gupimwa, ubu igisigaye ni ugusinyana nabo amasezerano y’ubufatanye. Turashaka ko buri mukinnyi azaba yarapimwe mbere y’uko shampiyona itangira kandi amakipe yabo akazabibafashamo”.
Gasingwa avuga ko gupimwa ubizima ndetse n’ibiyobyabwenge ku bakinnyi ngo bizaba ari itegeko kandi ko utazabyitabira ashobora no kuzabuzwa gukina shampiyona.
Kugirango umukinnyi apimwe, Gasingwa yadutangarije ko bizajya bimusaba gusa kuba afite ikarita ya ‘mutuelle de sante’ yishyurirwa n’ikipe ye, hanyuma amakipe akazahabwa ingengabihe y’igihe azajyanira abakinnyi bayo gupimwa mbere y’uko shampiyona itangira.

Mu masezerano y’ubufatanye agomba gusinywa hagati ya FERWAFA n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe, harimo kandi ko ibyo bitaro bizajya bitanga imodoka yo gutwara abatwayi (Ambulance) ikazajya ijyanwa ahabereye imikino imwe n’imwe ya shampiyona, ndetse ibyo bitaro bikazajya bivura abakinnyi bagiriye ikibazo mu kibuga mu gihe bibaye ngombwa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|