Robert Mugabe yiteguye kwegura igihe cyose atsinzwe amatora
Robert Mugabe umaze imyaka 33 ku butegetsi bw’igihugu cya Zimbabwe yatangaje ko igihe cyose azatsindwa amatora arimo guhatana na mukeba we muri politiki w’igihe kirekire Morgan Tsvangirai azegura.
Perezida wa Zimbabwe uhatana ku itike y’ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi kuva Zimbabwe yabona ubwigenge, uyu wari ubaye umwaka wa kane asangira ubutegetsi n’ishyaka rya MDC batavuga rumwe riyobowe na Tsvangirai.

Tsvangirai na Mugabe bibonye muri Leta imwe nyuma y’amatora yabaye mu mwaka wa 2008 akurikirwa n’imvururu zaturutse ku kutemeranwa n’ibyavuye mu matora, Tsivangirai ashinja mugenzi we ubujura bw’amatora.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 30/07/2013, Abanya-Zimbabwe basaga miliyoni eshashatu bazindukiye mu matora agomba gukiranura Mugabe na Tsvingirai.
Umukandida wa ZANU-PF, Robert Mugabe yatangarije Televisiyo ya Leta ko atsinzwe yakwegura aho yagize ati: “Ni ibintu bisanzwe…., iyo ugiye mu irushanwa hari ibintu bibiri: gutsinda cyangwa gutsindwa… iyo utsinzwe ugomba kwmera ko utsinzwe, iyo utsinze, abatsinzwe barabyemera”.

Ishyaka rya MDC rirashinja Mugabe kwiba amajwi akoresheje lisiti y’amatora iriho abatora batakagombye kuyibaho. Umunyamakuru wa BBC uri i Harare avuga ko ku rutonde rw’abemerewe gutora hari abitabye Imana n’andi mazina yisubiramo inshuro nyinshi.
Iyi ni inshuro ya gatatu, Mugabe w’imyaka 89 ahatanye na Tsvangira w’imyaka 61 ikaba ishobora kuba ari yo ya nyuma ukurikije imyaka afite.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
"Uwariye niwe urya". Ahaaa.