Kamonyi: Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya arasabwa guhindura imikorere
Nubwo benshi mu batuye akarere ka Kamonyi bitabiriye kwibumbira mu matsinda bahanamo amafaranga bakabasha gukemura bimwe mu bibazo bya bo; bamwe mu bahagarariye amatsinda basabwe kubyaza ayo mafaranga inyungu batanga inguzanyo ku banyamuryango.
Nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu yashojwe kuri uyu wa gatatu tariki 31/7/2013, abahagarariye amatsinda yo kubitsa no kugirizanya bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko biyemeje gukoresha amafaranga bahana bayaguriza abanyamuryango, bakazayishyura bayashyizeho inyungu.
Aya mahugurwa yateguwe n’umushinga USAID/HIGA UBEHO; agamije kwigisha abahagarariye amatsinda, uburyo nyabwo bwo gucunga amafaranga, n’uko bafasha abanyamuryango babo gukora umushinga ubyara inyungu mu mafaranga y’inguzanyo bazajya basaba mu matsinda.
Ngo ubusanzwe abagize amatsinda bahuraga bagateranya amafaranga; agahabwa umwe muri bo hakurikijwe tombola, akajya kuyacyemuza ibibazo bye ariko ubu ngo bazajya bayateranya nyuma bayahe uyakeneye ariko azayishyure hiyongeyeho inyungu abanyamuryango bose bemeranyijeho, bityo amatsinda ya bo azabashe gutera imbere kuko n’amafaranga azaba yiyongereye.

Mukandayisenga Venancie ari mu itsinda ry’abanyamuryango 20 rikorera mu kagari ka Butare mu murenge wa Karama. Ngo buri kwezi umunyamuryango atanga 1200frw, abanyamuryango babiri bakagabana 20000frw, asigaye akajya mu isanduku y’itsinda.
Kuba aya mafaranga azenguruka mu banyamuryango nta nyungu abyajwe, Mukandayisenga asanga ntaho bitaniye no kuyabika mu ihembe. Avuga ko bagiye guhindura imikorere, ayo mafaranga bakajya bayaguriza umunyamuryango akazayishyura yayongereyeho inyungu, bityo bakazagera igihe cyo kugabana bafite amafaranga menshi.
Uwizeye Alexis, umukozi w’umushinga USAID/HIGA UBEHO, ushinzwe guteza imbere amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, aributsa abahagarariye amatsinda gukorana n’abanyamuryango b’inyangamugayo no kubafasha kwiteza imbere babaha inama ku mishinga ibyara inyungu yakoreshwamo izo nguzanyo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|