Kubaruza SIM card byakozwe ku kigero cya 92.6%
Kuri sim card 6,596,005 zari ziri ku murongo mu Rwanda hose izigera kuri 6,110,138 nizo babashije kubarurwa kugeza tariki 31/07/2013. Bivuze ko sim card 485,867 zavanwe ku murongo.
Muri sim card 485,867 zavanwe ku murongo harimo 361,123 za MTN, 70,905 za TIGO na 53,839 za AIRTEL; nk’uko tubikesha itangazo ry’ikigo gishinzwe kugenzura imirimo (RURA).
MTN yari ifite sim card 3,647,588 ariko izabarujwe ni 3,286,465 bivuze ko byakozwe ku kigereranyo cya 90.1%. Muri Tigo byakozwe ku kigereranyo cya 96.4% kuko kuri sim card 1,994,468 habaruwe 1,923,563. Muri Airtel byakozwe ku kigeraranyo cya 94.4% kuko kuri sim card 953,949 habaruwe 900,110.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|