Abagande bafashwe bangiza ibiti ku Muvumba bashyikirijwe igihugu cyabo

Ubutumwa bushimangira uruhare rwa buri wese mu gukumira abangiza ibidukikije ni bwo butangwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha mu karere ka Nyagatare.

Ni nyuma y’uko hafashwe Abagande bane batwikaga amakara mu biti by’imikinga bikikije umugezi w’Umuvumba, kuri uyu wa 30 Nyakanga bakaba bashyikirijwe Guverinoma ya Uganda.

Aba bagande bafashwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha ku munsi w’umuganda usoza ukwezi kwa Nyakanga, bakaba bari bamaze gukora ibirundo bibiri by’ibiti bitegura gutwika bafite n’ikindi cyendaga gushya.

Aba bagabo bane bo bavuga ko atari bo batemye ibi biti kuko ngo icyo bakora gusa ari ukugura amakara abivamo.

Nk’uko byumvikanye mu kiganiro hagati y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha n’inzego z’umutekano ku ruhande rwa Uganda mu muhango wo guhererekanya aba bafashwe bangiza ibiti by’imikinga mu Rwanda, ngo iki ki nimwe mu bikunze kuganirwaho mu nama zibahuza hagamijwe kunoza imikoranire cyane mu by’umutekano.

Iri rero ngo ni ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu nama zibahuza.

Gakuru James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha avuga ko aba bashyikirijwe Leta ya Uganda nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’igomborora ya Ngoma muri District ya Ntungamo nk’uko bisanzwe aho bahererekanya abakoze ibyaha ku mpande zombi bagakurikiranwa n’amategeko agenga buri gihugu.

Ashingiye ku kamaro k’ibi biti by’imikinga haba mu kubungabunga umugezi w’Umuvumba no gutanga umwuka mwiza ku baturiye iki gishanga, Gakuru James arashishikariza inzego zose z’ubuyobozi kugera ku muturage kubungabunga ibiti bikikije Umuvumba.

Ikindi kigaragaza agaciro gahabwa ibiti by’imikinga bikikije umugezi w’Umuvumba ni ukuba mu gutunganya iki gishanga gihinzwemo umuceri, ibi biti bitararanduwe byose.

Guhererekanya aba bakekwaho icyaha cyo kwangiza ibi biti kwaherekejwe n’inyandiko iriho urutonde rw’abafashwe nk’ikimenyetso cy’uko Uganda ibakiriye ikaba yashyizweho umukono na Babagye John na Twesigye Herbert bashinzwe umutekano ku ruhande rwa Uganda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba Ntivuguruzwa Emmanuel ari umunyamakuru w’umwuga niyongere yandike ukuntu Gitifu w’akarere ka Nyamasheke afunzwe azira kwiba ibya rubanda yarangiza agatanga ruswa. Ubu bamufungiye i Kigali. Natabikora ubwo bizaba bigaragara ko abanyamakuru batinya kuvuga ukuri cyangwa se ko bafata AKANTU k’abayobozi. Reka tubarebe sha kandi uyu Ntivuguruzwa Emmanuel azasabe Niyonsaba Jerome imbabazi z’uko yamwandagaje mu nkuru yakoze kandi ni ukuri kose Jerome ararengana

singombwa yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka