Ruharambuga: Ishyamba ry’umuturage ryahiye ariko barizimya ritarashya igice kinini

Ishyamba ry’umuturage riri mu mudugudu wa Nyamuhunga mu kagari ka Save mu murenge wa Ruharambuga wo mu karere ka Nyamasheke, ryibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro rishyira tariki 31/07/2013; cyakora abaturage n’inzego zishinzwe umutekano bahise batabara ribasha kuzima hatarasha hanini.

Iyo nkongi y’umuriro itaramenyekana icyayiteye yatahuwe ahagana saa tatu z’ijoro ariko mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bari bamaze kuwuzimya barataha. Cyakora mu gitondo cya tariki 31/07/2013, umuriro wongeye kwihembera ariko na bwo abaturage bahita bawuzimya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruharambuga, Nyirazigama Marie Rose na we wagiye kuzimya uwo muriro nijoro, yabwiye Kigali Today ko abaturage baje ku bwinshi ndetse n’inzego za polisi kandi bakaba bahavuye umuriro wazimye.

Nyirazigama akaba asaba abaturage b’umurenge wa Ruharambuga kurwanya ibikorwa byose bishobora kuba intandaro yo gukongeza amashyamba, by’umwihariko nk’abacana ku misozi ndetse n’abagenda banywa itabi.

Ishyamba ry’umuturage ryahiye ryatabawe ritarafatwa hanini ku buryo, mu kigereranyo ngo ahahiye hangana n’igice (icya kabiri) cya hegitare.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka