Rusizi: Abakozi b’ibitaro bya Mibirizi barashinjwa uburangare mu kazi kabo
Kuba hari ababyeyi babyarira mu bitaro bya Mibirizi babura abana babo mu gihe cyo kubyara ngo bishobora kuba biterwa n’uburangare bw’abaganga bakora muri ibyo bitaro; nk’uko byavugiwe mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Rusizi tariki 31/07/2013.
Ngo kuva mu kwezi kwa 4 kugeza mu kawa 7 hamaze kuboneka impfu eshatu. Ibyo ngo bishobora kuba byaraturutse ku kurangarana abarwayi gusa nanone ngo bishobora no kuva ku bakozi b’ibyo bitaro bashobora kuba batabifitiye ubushobozi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.
Usibye ibyo kandi ngo hari n’umukozi w’ibyo bitaro ujya kuvura abarwayi yabanje kwitera imiti imutera imbaraga aha benshi mu bitabiriye iyi nama bakaba banenze abaganga batanga serivisi nk’izo kuko ngo ntabwo wafata ibiyobyabwenge hanyuma ngo ujye kuvura umuntu ubabaye.

Ni muri urwo rwego ibyo kurangarana abarwayi kugeza aho bapfa muri ibi bitaro bya Mibirizi ngo bigiye guhagurukirwa aho umuyobozi w’akarere afatanyije n’izindi nzego bagiye kuzakorana inama n’abakozi b’ibyo bitaro kugirango bashakire umuti iki kibazo.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kandi yavuze ko abakozi bakora gutyo baba batazi umwuga wabo , ibyo ngo bikomeza guteza abaturage ndetse bikabakura n’umutima mu gihe baba bagiye kuhivuriza kuko bagenda bafite gushidikanya ko batari bwitabweho.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndabona ibi ari ugusebanya. Uyu munyamakuru afite ikibazo. None se igipimo cy’ubushobozi bucye bw’abaganga kibonekera he?? njye ndabona mukwiye kubitondamo kuko ubuyobozi mufite umuco wo guhutiraho kdi nibyo ahubwo bigiye kudukora mu kiganga cy’uyu munsi murabona abenegihugu basigayemo ari bande???
Kuki se mudatabariza n’abaforomo bibyo bitaro bari kwicirwa ku rwara nk’inda.Njye ndabona imikorere mibi y’ibitaro bya mibirizi ituruka k’ubuyobozi bwabyo.Umuyobozi wabyo aherutse kuvuga ngo aba Docteurs nibo azaha agahimbaza musyi(prime)naho abandi ngo ntayo bateze ngo ntibize amashuri angana.Rwose ubuyobozi bw,akarere nibumanuke bugereyo amazi atararenga inkombe.
Ni byiza ubuyobozi bwa Rusizi gukurikirana service zitangirwa mu bitaro hashakwa abakozi babifitiye ubushobozi.Hari aho nshaka kubaza: aho Umuyobozi yavuze ngo hari abaganga badafite ubushobozi haba hari igipimo kibigaragaza kugira ngo kizifashishwe no kubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kugira ngo ubutaha tuzave ku mwanya wa nyuma mu mihigo?Murakzoe