Rwanda Christian Film Festival ishobora kuzagaragaramo filime zo kumugabane wa Amerika n’Uburayi

Rwanda Christian Film Festival ni iserukiramuco rya Sinema Nyarwanda ritegurwa na Chris Mwungura rikaba ryaratangiye umwaka ushize wa 2012.

Iri serukiramuco ni irya sinema za gikristu zigisha ku rukundo rw’Imana ndetse no kubindi bitandukanye bifite aho bihuriye n’ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya Yera (y’umukirisito).

Ubwo ryategurwaga ku nshuro yaryo ya mbere, iri serukiramuco ryari rigamije guteza imbere no guhesha agaciro sinema nyarwanda z’ivugabutumwa (Gospel Films) kuburyo byavugwaga ko ari nta yindi filime yashoboraga kugaragaramo itari muri urwo rwego nyamara hagaragayemo filime zo mu bihugu duhana imbibi nka Tanzaniya, Burundi na Congo.

Kuri iyi nshuro ariko biteganyijwe ko hashobora no kuzagaragaramo n’izindi filime zo ku migabane itadukanye haba Uburayi, Amerika n’ahandi kuburyo hashobora kuzagaragaramo filime zo mu bihugu nka Canada, Ububiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.

Chris Reagan Mwungura utegura Rwanda Christian Film Festival.
Chris Reagan Mwungura utegura Rwanda Christian Film Festival.

Rwanda Christian Film Festival itegurwa n’ikompanyi isanzwe ikora ibya sinema nyarwanda hano mu Rwanda yitwa Dreamland Ltd ikaba isanzwe igaragara mu bikorwa byo gufasha urubyiruko mu bijyanye no gukora filime za gikirisitu.

Ku nshuro yayo ya mbere, Rwanda Christian Film Festival yabaye mu kwezi kwa 10 na 11 mu mwaka ushize wa 2012 aho ibihembo ku batsinze byatanzwe ku itariki 11.11.2012 muri Serena Hotel.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka nabwo izaba muri ariya mezi ariko ahantu n’amatariki nyayo bizaberaho ntibirashyirwa ahagaragara.

Gusa ikimaze kumenyekana ni uko kuri ubu ibijyanye no kwiyandikishiriza mu Ntara byatangiye hakaba hasigaye kuzajonjora azakomeza nyuma hagakurikiraho filime zizaba zituruka i Burundi, muri Congo n’ahandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka