Harabura miliyoni 72 ngo urwibutso rwa Jenoside rwa Rubavu rwuzure
Urwibutso rwa Jenoside mu karere ka Rubavu rukomeje guhura n’ibibazo byo kubura amafaranga agomba gukoreshwa mu kurwubaka atabonekera igihe bikadindiza ibikorwa.
Mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu yateranye taliki 30/07/2013 akarere ka Rubavu kongeye gusabwa gukurikirana iki kibazo no kwandikira ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) na Minisiteri y’umuco kugira ngo bafashe uru rwibutso rushobore kuzura.
Kuva 2012 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagiye butanga isezerano ryo kurangiza kubaka uru rwibutso maze igihe cyo kwibuka mu mwaka wa 2013 rukaba rwaruzuye, ndetse ibi bituma amafaranga yakusanyijwe mu mirenge yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside 2012 ateganyirizwa urwibutso n’ubwo n’ubu rukibura byinshi ngo rwuzure.

Nkuko inama njyanama y’akarere ka Rubavu yabigaragaje, haracyabura miliyoni 72 zo gukoreshwa kugira ngo urwibutso rushobore kuzura. Ikibazo cyo kuba uru rwibutso rutarashobora kuzura bituma abantu bajugunywe mu byobo 1994 batarashyingurwa mu cyubahiro ahitwa kuri Komini Rouge.
Umubare wabajugunwe mu byobo ku rwibutso rwa Komini Rouge ntuzwi kuko batigeze bashyingurwa mu cyubahiro, bikaba bitaganyijwe ko urwibutso ruramutse rwuzuye n’abajugunywe mu byobo bashyingurwa mu cyubahiro.
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yashimye uburyo Abanyarubavu bitwaye mu gihe cy’icyunamo kuko nta ngengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye muri aka karere ariko abagize inama njyanama bakaba bavuga ko byagaragaye ko ku nzibutso nta mazi ahaba kimwe n’umuriro kandi bicyenerwa mu gihe cy’icyunamo no kwibuka cyane cyane mu gufasha abahuye n’ibibazo by’ihungabana.
Sylidio sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|