Umukambwe Yumvuhore yifuza ko umunsi w’Umuganura wakwizihizwa ku rwego rw’umudugudu

Yumvuhore Rudoviko w’imyaka 87 akaba atuye umudugudu wa Mataba, akagari ka Nkingo,mu murenge wa Gacurabwenge ho mu karere ka Kamonyi arasanga byaba byiza Umuganura wongeye kwizihirizwa ku rwego rw’umudugudu nk’uko byahozeho kera.

Uyu mukambwe avuga ko umuganura wari ufite akamaro kenshi kuko wahuzaga Rubanda n’umwami, bagasangira, bakaganira, bakamutura no ku myaka babaga bejeje . Ngo mu gihe abaturage babaga basangira n’umwami bamubwiraga ibibazo byabo bityo umwami akabikemura.

Umuganura wizihinzwaga nyuma y’isaruro ry’imyaka yose yabaga yarahinzwe mu Bugora ni ukuvuga igihembwe cy’ihinga B, hitegurwa ihinga ry’Umuhindo (Igihembwe cy’ihinga A). Uwo munsi ukaba wari inzira y’ubusabane kuko abaturage babaga basangira n’umwami, abafitanye amakimbirane bakayakemura, bagatangira ikindi gihe cy’ihinga nta ufite ingingimira ku mutima.

Umukambwe Yumvuhore.
Umukambwe Yumvuhore.

Ibyo ngo bigatuma imyaka ahigiye umuhindo igira umusaruro ushimishije kuko nta myaku n’imivumo uwahinze yabaga afite nk’uko Yumvuhore akomeza abivuga.

Kwizihiza umunsi w’umuganura byatangiye gushyirwamo ingufu nke mu gihe cy’abakoni bigishaga ivanjili, maze imihango yose ijyanye n’umuco bakayibuza Abanyarwanda bavuga ko ari ubupagani, butandukanye na Mungu bigishaga.

Ariko nko myaka ya 1980, uyu munsi wongeye guhabwa agaciro ukajya wizihizwa, buri tariki ya 1 Kanama, ariko na n’ubu abakuze bavuga ko udafite isura nk’iyo mu Rwanda rwo hambere.

Yumvuhore yibaza niba kuba umunsi w’umuganura ukakizihizwa ngo n’abaturage bawitabire biterwa n’ubukene cyangwa niba ari ukubera ko ibihingwa byifashishwaga muri uwo muhango bitagihingwa cyane, bikamuyobera.

Aragira ati « kera twezaga amasaka menshi tugahunika mu bigega none se ubu birihe?”

Yumvuhore Rudoviko.
Yumvuhore Rudoviko.

Ku bw’uyu mukambwe usobanukiwe n’akamaro k’umuganura yifuza ko ishami rishinzwe umuco ryashyira ingufu mu gufata ingamba kugira ngo umunsi w’umuganura wongere wizihizwe nka mbere ku nzego z’imidugudu ndetse no mu miryango kugira ngo Abanyarwanda bakomeze gusigasira umuco wabo.

Mu gihe uyu mukambwe avuga ko umunsi w’umuganura utakizihizwa, umukozi ushinzwe Urubyiruko Siporo n’umuco mu karere ka Kamonyi, Kayiganwa Albert, avuga ko buri mwaka wizihizwa, uyu mwaka ukaba wizihizwa tariki 1/8/2013 ku rwego rw’akarere mu kigo cy’igisha imyuga cya Rukoma (CJFP), aho uhurizwa hamwe no kumurika ibikorwa urubyiruko rwagezeho muri uyu mwaka.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka