Remo Awards: ibihembo bya muzika mu Majyaruguru bifite udushya twinshi
Kuva uyu mwaka, ibihembo Remo Awards bizajya bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere.
Ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya mbere tariki 03/08/2013 mu karere ka Musanze, bifite umwihariko kuko bizagera no kuri umwe mu bayobozi b’uturere mu gace k’amajyaruguru wagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro n’umuziki kurusha abandi.
Si aka gashya gusa kuko ibi bihembo bizanahabwa uwashoye amafaranga ye mu muziki kurusha abandi, uwateye inkunga ibikorwa by’imyidagaduro, umunyamakuru w’imyidagaduro n’abandi benshi.
Ibi bihembo birimo abantu bazahembwa bari mu byiciro 18, ngo bizagera no ku rwego rw’igihugu mu bihe biri imbere, gusa mu gutangira bikazabera mu ntara y’Amajyaruguru nk’uko byasobanuwe na Uwineza Patrick umuyobozi wa Top 5 Sai.
Ibi bihembo byateguwe n’Ihuriro ry’abahanzi n’abagira uruhare mu bikorwa by’imyidagaduro REMO: “Rwandan Entertainers and Musicians Organisation”, ihuriro ryashinzwe rifite intego yo gukemura bimwe mu bibazo abahanzi bahura nabyo muri muzika yabo.
Ibi bihembo bizatangwa hakurikijwe amajwi y’abatoye bakoresheje telefone na internet, ndetse n’amajwi azatangwa n’itsinda nkemurampaka, rizaba rigizwe n’abantu 15 bose bakora mu nzego zifite aho zihurira n’imyidagaduro mu Majyaruguru.
Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Muhoza, hakazaba hari orchestre Impala, izaba ishyushya abazaba bitabiriye.

Abahatanira REMO Awards 2013:
I. Injyana ya kizungu
Best Male Artist
•Tonton Cadet (Hip Hop)
•The Bless (Afrobeat)
•Franc Kay (RnB & Afrobeat)
•Erasm (RnB & Pop)
•Maylo (Hip Hop)
•Young Husler (Hip Hop)
•DF Masoso (Afrobeat)
•Fulgence Bigirimana (Afrobeat)
•Jazzy (Afrobeat)
•Mr Gloire (Hip hop)
•S2B (Dance hall)
•Apologiz Raperz (Hip Hop)
•Bijou Bling (Afrobeat)
•Kevin Tuyishimire (Afrobeat)
Best Female Artist
•Lucky Girls (RnB)
•Bright Girls (Rnb, Pop & Electro)
•Sister P (Hip Hop)
•Sister Jamy (RnB)
•Natacha (RnB & Pop)
Best Teen Artist
•Mr Gloire (Hip Hop)
•Davy S.B (Hip Hop)
Best Song
•Umukunzi ya Sahihi (Gospel)
•Ikibazo ya The Bless
•Rita ya Franc Kay
•Baramu ya Chorale Siyoni
•Mfite inzozi ya Mr Gloire
Best Dancing Group
•Strong Guys
•JABA Workers
•Smart Sun
II. Indirimbo zihimbaza Imana
Best Gospel Singer(s)
•Sahihi
•Kamayirese
•Charles & Amon
•Tugirimana Daniel
•Ntezimana Donat
•Sister Jamy
Best Choir
•Chorale Abarobyi/EAR Shyira
•Chorale Jehovanisi
•Chorale Goshen/ADEPR Muhoza
•Chorale Intwari za Christo
•Chorale Sainte Cécile Catholique
•Chorale Sioni
•Chorale Victory
•Chorale Turimurugendo
•Chorale Rangurura
•Chorale Living hope
III. INJYANA GAKONDO
Best Troop
•Impeta y’umuco
•INES Gisubizo
•Uruyange/ISAE Busogo
•Itorero Uruyenzi
•Itorero ryo kwa Mupenzi
•Amashami ashabutse
Best Cultural Artist
•Ntamukunzi Théogène
•Muhozi Jean Paul
•Ndagijimana P. Céléstin
•Ayintore BAAT CM
IV. Icyiciro cyihariye
Best Audio Producer
•Jean Luc Kissa
•Maombi Malous
•Josua
•Leon Uwizeyimana
•Nicolas
•Songa Aristide
Best Video Director
•Kay J
•Josua
•Manu I
•Albert Kamanzi
•Hubert Mugabo
•Jackson M
•Fidèle Abimana.
•Sebanani André
Best Entertainment Radio Presenter
•Francine Umutoni
•Regis U
•Ben Abayisenga
•Coco Christian
•Yubile Vénérand
Best Street Promoter
•Dj Amigo
•Dj Abouba
•Dj Fidel
•Best Awilo
•Ally Toronto
•DJ UB4 & Ange
•Iradukunda
Best Fan
•Etienne
•Fatahose Dionise
•Sarkozy
•Rasta Mawaya
•Hakizimana Jean Damascène
•Mbabazi François Regis
V. Abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imyidagaduro na muzika
Best Entertainment & Music Investor
•Maniraguha I (Amani)
•Uwineza Patrick (TOP5SAI)
•Theobard (One SV)
•Ndagije (Lucky Studio)
•Sydney (Umujyanama w’umuhanzi Edouce)
Best Entertainment Sponsor
•La Palme Hotel
•8 Shekeys Resto
•O M Station
•TOP5SAI
•Kalheb Family
•Kanuma Family
•CINFOP
•Virunga Hotel
•Virunga Express
•AIRTEL - Musanze
•KCB - Musanze
Best Sport Promoter
•Perezida wa Musanze FC
•Perezida wa Gicumbi FC
•RC Musanze
•Haruna
•ESIR
•Bavakure Augustin (Auguba)
•Clement Nizeyimana
Best Leader Involved in Entertainment
•Mayor wa Burera
•Mayor wa Gakenke
•Mayor wa Rulindo
•Mayor wa Musanze
•Mayor wa Gicumbi
•Mayor wa Nyabihu
Best Film Producer
•Iyamenye Yves
•Mahoro Sonia
•Paul Ntabuye & Patrick Uwineza
•DF Masoso
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|