Remo Awards: ibihembo bya muzika mu Majyaruguru bifite udushya twinshi

Kuva uyu mwaka, ibihembo Remo Awards bizajya bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere.

Ibi bihembo bizatangwa ku nshuro ya mbere tariki 03/08/2013 mu karere ka Musanze, bifite umwihariko kuko bizagera no kuri umwe mu bayobozi b’uturere mu gace k’amajyaruguru wagize uruhare mu guteza imbere imyidagaduro n’umuziki kurusha abandi.

Si aka gashya gusa kuko ibi bihembo bizanahabwa uwashoye amafaranga ye mu muziki kurusha abandi, uwateye inkunga ibikorwa by’imyidagaduro, umunyamakuru w’imyidagaduro n’abandi benshi.

Ibi bihembo birimo abantu bazahembwa bari mu byiciro 18, ngo bizagera no ku rwego rw’igihugu mu bihe biri imbere, gusa mu gutangira bikazabera mu ntara y’Amajyaruguru nk’uko byasobanuwe na Uwineza Patrick umuyobozi wa Top 5 Sai.

Ibi bihembo byateguwe n’Ihuriro ry’abahanzi n’abagira uruhare mu bikorwa by’imyidagaduro REMO: “Rwandan Entertainers and Musicians Organisation”, ihuriro ryashinzwe rifite intego yo gukemura bimwe mu bibazo abahanzi bahura nabyo muri muzika yabo.

Ibi bihembo bizatangwa hakurikijwe amajwi y’abatoye bakoresheje telefone na internet, ndetse n’amajwi azatangwa n’itsinda nkemurampaka, rizaba rigizwe n’abantu 15 bose bakora mu nzego zifite aho zihurira n’imyidagaduro mu Majyaruguru.

Umuhango wo gutanga ibi bihembo uzabera mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Muhoza, hakazaba hari orchestre Impala, izaba ishyushya abazaba bitabiriye.

Abahatanira REMO Awards 2013:

I. Injyana ya kizungu

Best Male Artist

•Tonton Cadet (Hip Hop)
•The Bless (Afrobeat)
•Franc Kay (RnB & Afrobeat)
•Erasm (RnB & Pop)
•Maylo (Hip Hop)
•Young Husler (Hip Hop)
•DF Masoso (Afrobeat)
•Fulgence Bigirimana (Afrobeat)
•Jazzy (Afrobeat)
•Mr Gloire (Hip hop)
•S2B (Dance hall)
•Apologiz Raperz (Hip Hop)
•Bijou Bling (Afrobeat)
•Kevin Tuyishimire (Afrobeat)

Best Female Artist

•Lucky Girls (RnB)
•Bright Girls (Rnb, Pop & Electro)
•Sister P (Hip Hop)
•Sister Jamy (RnB)
•Natacha (RnB & Pop)

Best Teen Artist

•Mr Gloire (Hip Hop)
•Davy S.B (Hip Hop)

Best Song

•Umukunzi ya Sahihi (Gospel)
•Ikibazo ya The Bless
•Rita ya Franc Kay
•Baramu ya Chorale Siyoni
•Mfite inzozi ya Mr Gloire

Best Dancing Group

•Strong Guys
•JABA Workers
•Smart Sun

II. Indirimbo zihimbaza Imana

Best Gospel Singer(s)

•Sahihi
•Kamayirese
•Charles & Amon
•Tugirimana Daniel
•Ntezimana Donat
•Sister Jamy

Best Choir

•Chorale Abarobyi/EAR Shyira
•Chorale Jehovanisi
•Chorale Goshen/ADEPR Muhoza
•Chorale Intwari za Christo
•Chorale Sainte Cécile Catholique
•Chorale Sioni
•Chorale Victory
•Chorale Turimurugendo
•Chorale Rangurura
•Chorale Living hope

III. INJYANA GAKONDO

Best Troop

•Impeta y’umuco
•INES Gisubizo
•Uruyange/ISAE Busogo
•Itorero Uruyenzi
•Itorero ryo kwa Mupenzi
•Amashami ashabutse

Best Cultural Artist

•Ntamukunzi Théogène
•Muhozi Jean Paul
•Ndagijimana P. Céléstin
•Ayintore BAAT CM

IV. Icyiciro cyihariye

Best Audio Producer

•Jean Luc Kissa
•Maombi Malous
•Josua
•Leon Uwizeyimana
•Nicolas
•Songa Aristide

Best Video Director

•Kay J
•Josua
•Manu I
•Albert Kamanzi
•Hubert Mugabo
•Jackson M
•Fidèle Abimana.
•Sebanani André

Best Entertainment Radio Presenter

•Francine Umutoni
•Regis U
•Ben Abayisenga
•Coco Christian
•Yubile Vénérand

Best Street Promoter

•Dj Amigo
•Dj Abouba
•Dj Fidel
•Best Awilo
•Ally Toronto
•DJ UB4 & Ange
•Iradukunda

Best Fan

•Etienne
•Fatahose Dionise
•Sarkozy
•Rasta Mawaya
•Hakizimana Jean Damascène
•Mbabazi François Regis

V. Abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere imyidagaduro na muzika

Best Entertainment & Music Investor

•Maniraguha I (Amani)
•Uwineza Patrick (TOP5SAI)
•Theobard (One SV)
•Ndagije (Lucky Studio)
•Sydney (Umujyanama w’umuhanzi Edouce)

Best Entertainment Sponsor

•La Palme Hotel
•8 Shekeys Resto
•O M Station
•TOP5SAI
•Kalheb Family
•Kanuma Family
•CINFOP
•Virunga Hotel
•Virunga Express
•AIRTEL - Musanze
•KCB - Musanze

Best Sport Promoter

•Perezida wa Musanze FC
•Perezida wa Gicumbi FC
•RC Musanze
•Haruna
•ESIR
•Bavakure Augustin (Auguba)
•Clement Nizeyimana

Best Leader Involved in Entertainment

•Mayor wa Burera
•Mayor wa Gakenke
•Mayor wa Rulindo
•Mayor wa Musanze
•Mayor wa Gicumbi
•Mayor wa Nyabihu

Best Film Producer

•Iyamenye Yves
•Mahoro Sonia
•Paul Ntabuye & Patrick Uwineza
•DF Masoso

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka