Korali Itabaza yateguye igiterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge
Korali Itabaza izakora igitaramo cyo kurwanya ibiyobyabwenge bise « Imbaraga z’umukristu mu kurwanya ibiyobyabwenge » mu rwego rwo kugira ngo abantu bareke gukomeza kumugazwa nabyo kandi bagakwiriye kubireka bakagira ubuzima bwiza.
Iki gitaramo kizabera ku kibuga cy’amashuri abanza cya Karama tariki 10-11/08/2013 kandi kwinjira bizaba ari ubuntu.
Iyi korali ishishikajwe cyane no kugira ngo abantu bareke ibiyobyabwenge kandi banagandukire Imana bityo bagire Roho nziza mu mubiri muzima.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Muhire Jean Claude, umutoza wa korali Itabaza ibarizwa mu mudugudu wa Karama, Paruwasi Muganza mu karere ka Nyarugenge yadutangarije ko bafite gahunda yo gukomeza ibikorwa nk’ibi byo gufasha abantu kurushaho kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bikorwa byakwangiza ubuzima bwabo ndetse bikaba byababuza ijuru.
Yakomeje kandi adutangariza ko biri muri gahunda yabo yo kunganira Leta y’u Rwanda muri gahunda zayo ifite zo gufasha abantu cyane cyane urubyiruko kuba urubyiruko ruzima.
Muri iki gitaramo hazagaragaramo amakorali atandukanye agera muri atandatu ndetse n’abahanzi batandukanye harimo nka Faustin Murwanashyaka na Manishimwe Stella Christine n’abandi.

Abashyitsi b’abatumirwa harimo Police, abasilikare bakorera muri ako gace ndetse n’abandi bayobozi bakorera mu karere ka Nyarugenge. Banatumiye n’umuyobozi w’akarere ndetse n’abayobozi b’umurenge abo bose bakaba barabemereye ko bazaba bahari.
Umuvugabutumwa muri ibi bitaramo azaba ari Boniface Singirankabo uzwi ku izina rya “Mukazana w’Imana”.
Ibindi bikorwa korali Itabaza ijya ikora harimo icyo bakoze mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere ubwo bafashaga umukecuru utishoboye wo mu murenge iyi korali ibarizwamo.
Korali Itabaza izwi cyane ku ndirimbo yabo yitwa Bibiliya ari nayo bitiriye alubumu yabo imwe bafite.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|