AERG na GAERG zashimiwe kunganira ubuyobozi
Imiryango ya AERG na GAERG yashimiwe uruhare igira mu kunganira ubuyobozi, kubera ibikorwa by’iterambere yakoze mu cyumweru cyateguraga kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri iki Cyumweru, tariki 3 Mata 2016, hasojwe icyumweru cy’ibikorwa bya AERG na GAERG, cyasorejwe mu Karere ka Nyagatare.

Mirindi Jean de Dieu, Umuyobozi wa AERG, yavuze ko ibikorwa byakozwe muri iki cyumweru birimo gusukura inzibutso za jenoside, gusura ababyeyi b’incike no gusigasira amateka ya Jenoside haterwa ibiti ku misozi cyane imivumu; bigaragaza ko aho hantu hari imiryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi gufasha abatishoboye barokotse Jenoside, bamwe bubakirwa amazu yo kubamo, gushimira abahishe Abatutsi n’abagize uruhare mu kurokora Abatutsi muri Jenoside.

Yagize ati “Amazu 12 ntaruzura ariko ari hafi. Ba nyirayo rwose mu cyumweru kimwe barayashyikirizwa. Twubatse n’uturima tw’igikoni. Ibikorwa twakoze byose bifite agaciro ka miliyoni 115.”
Odette Uwamariya, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yashimye uru rubyiruko kubera ibikorwa rwakoze ngo ubundi biri mu nshingano z’ubuyobozi.
Ati “Kubakira abatishoboye bacitse ku icumu no kubasura ni umusanzu ukomeye ku buyobozi kuko ubundi ari inshingano z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Mwarakoze cyane mwaradufashije.”
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Geraldine, yifuje ko byajya bikorwa kenshi, ngo kuko nubwo kubaka igihugu ari inshingano ya buri wese ariko by’umwihariko urubyiruko ari rwo rufite imbaraga.

Ati “Kubaka igihugu ni inshingano ya buri wese yaba uwacitse ku icumu cyangwa undi Munyarwanda. Mwebwe urubyiruko ni mwebwe mugomba kukigeza aho twifuza kuko icyerekezo Perezida [Kagame] yarakiduhaye.”
Mu gusoza iki cyumweru, hasuwe ibikorwa uyu muryango umaze kugeraho biri mu butaka bwa hegitari 130 bahawe, harimo urutoki rwa hegitari enye, ubworozi bw’inka n’ihene.
Hanakozwe kandi umuganda wo kugeza ifumbire muri uru rutoki ariko AERG inagaragaza ikibazo cy’isoko ry’ibitoki byitwa Fia 27 ritaboneka, ariko bizezwa ubufatanye mu kurishakisha.
Ohereza igitekerezo
|