Umuryango wa Amb Bihozagara mu kaga mu Burundi

Abo mu muryango wa nyakwigendera Amb Jacques Bihozagara bimwe umurambo we ngo bajye kuwushyingura na bo barikomwa ku buryo ubuzima bwabo buri mu kaga.

Amakuru KT Press ifitiye gihamya aravuga ko abo mu Biro bya Perezida Pierre Nkurunziza babwiye umuryango wa Amb Bihozagara ko na wo urebye nabi wahasiga ubuzima mu gihe baba badasinye urupapuro ruvuga ko atishwe na Guverinoma y’u Burundi.

Amb Bihozagara yapfiriye mu Burundi aho yari afungiwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Amb Bihozagara yapfiriye mu Burundi aho yari afungiwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuryango we uvuga ko bawubwiye ko utabona umurambo we nibadasinya bavuga ko yazize urupfu rusanzwe ngo bakure Leta y’u Burundi ho icyaha.

Robert Vivand, umukwe wa Amb Bihozagara, ni umwe mu bagiye bakurikirana ikibazo cya sebukwe kuva yafungwa m’ Ukuboza 2015.

KT Press ivuga ko yamenye abakozi mu Biro bya Perezida Nkurunziza bategekaga Vivand gusinya iyo nyandiko ivuga ko Amb Bihozagara yazize urupfu rusanzwe mbere y’uko umurambo we utangwa ukaza gushyingurwa mu Rwanda.

KT Press ivuga ko Vivand ufite ubwenegihugu bwa Canada yabaye uwa nyuma utewe ubwoba ko ari bwicwe nadasinya iyo nyandiko nyuma y’umuhungu wa Amb Bihozagara, we watorotse agiye kwicwa na Leta y’u Burundi.

KT Press ikomeza ivuga ko mu gihe Vivand yari mu Burundi ubwo sebukwe yafungwaga, Leta y’u Burundi yanze ko amusura muri Gereza ya Mpimba aho yari afungiye mu kato, none banamwangiye kureba umurambo we.

Nubwo kugeza ubu nta bizamini byo kwa muganga bigaragaza ikishe Amb Bihozagara, abamubonye ajyanwa kwa muganga batangarije KT Press ko kubera ukuntu yari ameze, yapfuye mu minota mike cyane akigezwa kwa muganga.

Amb Bihozagara yapfuye ku wa 30 Werurwe 2016. Leta y’u Rwanda yahise isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe ariko Leta y’u Burundi ntiyagira icyo ibivugaho.

Bihozagara yabaye Minisitiri wo Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abavuye ku Rugerero, nyuma aza kuba Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo ndetse anakorera igihugu nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaranda no mu Bubiligi.

Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, William Gelling, umunsi Bihozagara apfa, yatangaje ko urupfu rwe “rugaragaza ko hari ibibazo bikomeye cyane” mu gihe Komisiyo ya Loni y’Uburenganzira bwa Muntu na yo yari yagaragaje ko afunzwe, akorerwa iyicarubozo, mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye Guverinoma y’u Burundi gutanga uburenganzira ku Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ibiro bya Loni byita ku Burenganzira bwa Muntu (OHCHR) bagakora iperereza ku rupfu rwa Amb Bihozagara.

KT Press ivuga ko yamenye kandi ko Vivand yashoboye guca mu rihumye Leta y’u Burundi ku buryo ku wa 2 Mata 2016 yari ategerejwe i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Gusa leta yuburundi irahemutse ihitanye umugabo w’inzira amakemwa. Icyakora iyo miryango ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu nitube hafi kuko nabandi banyarwanda bari hakurya nikigaragaza ko nabo bari mumazi abira.

Celestin yanditse ku itariki ya: 5-04-2016  →  Musubize

Ni uko u Burundi bukina politique njye nafungiweyo inshuro 3 mu myaka 4 nahamaze niga ariko ibihakorerwa ni agahimamunwa.Gusa umuryango wa Amb. Bihozagara nawo ushakirwe uburyo wavayo bitabaye ibyo babo barahagwa

alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Birababaje Cyane!

Yo yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

BIRABABAJECYANE TWIHANGANISHIZE UWOMUBYANGO URIMUKAGA. DUSABARONI NARETA YU RWANDA NURIRUSANGE KUBIKURIKIRANIRA HAFIPE. 

NSENGIMANA PHILEMON yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ni uko politiki ikinywa nyine gusa u Burundi bufite amakosa menshi

Irankunda yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ni uko politiki ikorwa nyine

Irankunda yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka