Mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia mu mwaka ea 2017,u Rwanda na Uganda zanganije 1-1 mu mukino wa mbere w’amajonjora,aho umukino wo kwishyura uzabera Uganda taliki ya 23/04/2016
Abakinnyi babanjemo

Rwanda U20:Nzeyurwanda Djihad Jimmy,Ndagijimana Ewing,Niyonkuru Aman,Muhire Kevin,Biramahire Abeddy,Itangishaka Blaise,Mutsinzi Ange,Sibomana Arafati,Yamini Salum,Manishimwe Jabel, Nshuti Dominique Savio

Uganda U20:Saidi Keni (G.K), Umaru Mukobe, Hassan Musana, Geofrey Wasswa, Halid Lwaliwa, Emmanuel ’Song’ Oringa, Daniel Sabena, Nicholas Kagaba, Julius Poloto, Edrisa ’Torres’ Lubega, Yasin Mugume
Ku munota wa 10 w’umukino Djabel Manishimwe wa Rayon Sports yateye ishoti rikomeye maze umunyezamu wa Uganda ntiyabasha kuwufata ngo awukomeze,maze Yamin Salum agerageje gusubizamo umupira ujya hejuru
Ku munota wa 16 w’umukino,ku mupira mwiza wari utanzwe na Nshuti Dominique Davio,Itangishaka Blaise yaje guhita atsinda igitego cya mbere n’umutwe maze u Rwanda rutangira kugira icyizere cyo gutsinda uyu mukino.

|center>


Ku munota wa 34 w’igice cya mbere,ku burangare bwa ba myugariro b’Amavubi,Uganda yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Lubega Edrissa ,maze igice cya mbere kiza no kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Ku munota wa 19 w’igice cya kabiri,umunyezamu w’ikipe ya Uganda Keni Saidi yaje guhabwa ijarita itukura nyuma yo gufata umupira n’intoki yarenze urubuga rwe ,maze hajyamo umuzamu wa kabiri witwa Aheebwa James,u Rwanda narwo ruhabwa coup-franc ariko ntihagira ikivamo
National Football League
Ohereza igitekerezo
|