AERG ibigisha kwihangira imirimo ngo badatakaza icyizere cy’ubuzima

Umuryango w’Abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG) wyiyemeje guhugura abanyamuryango bawo barangiza kwiga bakabura akazi.

Iki gikowa cyakozwe mu rwego rwo kubahugura ku kwihangira imirimo, nyuma y’aho bigaragariye ko hari abarokotse Jenoside barangiza kwiga cyangwa bacikiriza amashuri ubuzima bwabo bukaba bubi, nk’uko Jean Paul Nyiribakwe ushinzwe imishinga muri AERG yabivuze.

Urubyiruko 250 rwahoze muri AERG bahuguwe ku kwigira.
Urubyiruko 250 rwahoze muri AERG bahuguwe ku kwigira.

Yagize ati “Hashize imyaka 20 abantu bafashwa. AERG ntishaka umuntu ufashwa, ahubwo utangirira kuri bikeya, bakamwereka inzira yamufasha kugera kuri byinshi yifuza.”

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 30 Werurwe 2016, mu mahugurwa yahuriwemo urubyiruko 250 rwo mu mirenge igize uturere twa Huye, Nyanza na Ruhango.

Bahuguwe ku kugena intego no kwihangira imirimo, banaganirizwa ku mahirwe bafite mu kwiyemeza imirimo no ku mategeko, kugira ngo bamenye uburenganzira bwabo n’uko babuharanira.

Leonilla Ntawukuriryayo, umwe mu bahuguwe yavuze ko batahanye imigambi mishya, kuko nubwo yari asanzwe acuruza ariko hari ibyo atubahirizaga.

Ati “Najyaga mfusha amafaranga ubusa, na terefone nkahamagara abantu mu bitajyanye na bizinesi. Ngiye kwihana ku buryo umushinga wanjye uzakura, nkakora n’ibindi bimpa inyungu kurushaho.”

Eugène Mbaraga yakoraga imigati n’amandazi, akanahinga, yavuze ko yabyifashagamo wenyine, ariko agiye guhindura imikorere. Ati “Batwigishije ko kwishyira hamwe bigira akamaro. Ndaza gushaka umfasha, kandi hamwe na bagenzi banjye duturanye tuzakora n’indi mishinga izaduteza imbere.”

Jean Baptiste Kalisa Mugabo, umuhuzabikorwa w’uyu mushinga wa AERG mu Ntara y’amajyefo, avuga ko uwo mushinga watangiye muri Mata 2015 ukazamara imyaka ibiri n’igice.

Yavuzw ko ugenewe cyane cyane abakobwa, ku rugero rwa 70%, kuko ari bo bagiye bagaragaramo ababyariye iwabo hanyuma bagacikiriza amashuri.

Intego yo kubahugura ni ukubabashisha kwikura mu bukene kuko bushobora gutuma ubuzima bwabo busubira inyuma, mu gihe igihe bigaga bari baratangiye kugira icyizere cyo kubaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka