Hagiye kongerwa ingufu mu kwibuka ababuriwe irengero muri Jenoside

Ubuyobozi bw’umuryango IBUKA buvuga ko hagiye kongerwa ingufu mu kwibuka by’umwihariko ababuriwe irengero muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Byatangarijwe abanyamakuru mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa IBUKA kuri uyu wa gatanu tariki 1 Mata 2016, ubwo havugwaga kuri gahunda zijyanye no kwibuka ku nshuro ya 22.

Perezida wa IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre (iburyo), na visi Perezida, Nkuranga Egide, baganira n'abanyamakuru kuri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22.
Perezida wa IBUKA, Dusingizemungu Jean Pierre (iburyo), na visi Perezida, Nkuranga Egide, baganira n’abanyamakuru kuri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 22.

Nsengiyaremye Fidèle, ushinzwe amakuru muri IBUKA, avuga ko nk’uko hari gahunda z’umwihariko zo kwibuka imiryango yazimye n’abajugunywe mu mazi, hagiye kongerwa ingufu mu kwibuka imiryango yaburiwe irengero.

Yagize ati “Ubundi mu nzibutso hirya no hino haba hazwi abantu bahashyinguye, rimwe na rimwe hari n’amazimana yabo, ariko ababuriwe irengero bo ibyabo biragoye, ari yo mpamvu iki igikorwa kigamije kubibuka, bagahabwa agaciro, hato amateka yabo atazazima burundu bakibagirana.”

Akomeza avuga ko iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri, imiryango yose ishamikiye kuri IBUKA ikaba isabwa kuzacyitabira, kuko ngo gifite agaciro kanini.

Perezida wa IBUKA Dusingizemungu Jean Pierre yagarutse ku bibazo binyuranye abacitse ku icumu bagihura na byo, ahanini bishamikiye ku butabera.

Ati “Hari ikibazo cy’imanza abacitse ku icumu batsinda ntizirangizwe, hari abakatiwe na gacaca bagatoroka bityo ntibishyure ibyo batsindiwe, imitungo y’abatsinzwe igurishwa rwihishwa n’ibibazo by’imitungo y’abana barokotse ariko bakaba batayifiteho uburenganzira kubera ko hari abandi bayigaruriye.”

Kuri ibi ngo hiyongeraho iby’abadafite amacumbi n’akeneye gusanwa, abafite uburwayi bukomoka kuri Jenoside bataravurwa neza n’abatarabona uko biga.

Dusingizemungu avuga ko IBUKA igiye kongera ingufu mu gukora ubuvugizi aho bishoboka hose ku buryo ibi bibazo bikemuka byihuse.

Kwibuka ku nshuro ya 22 ngo bizabera mu midugudu, bikazarangwa n’ibiganiro bijyanye n’ibi bihe, bizagezwa ku bantu mu gihugu cyose no gukora ibikorwa binyuranye byo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Ibitekerezo   ( 3 )

Iki gikorwa ni cyiza cyane, kuko koko hari benshi bishwe ariko ntihamenyekane aho bajugunywe n abicanyi. kdi nkuko bigaragazwa n impuguke, iyo utashyinguye uwawe, inzira y icyunamo cyawe ntishobora kugera kumusozo. Ariko nibura nibadufasha kujya tubibuka, bizatuma twizera ko abacu batibagiranye, natwe imitima yacu igende iruhuka buhoro buhoro. Uzi kudashyingura uwawe, aho ubonye Uwo basa, umutima ugasimbuka ngo wenda yaba we, ugahora wumva haraho yihishe akiri, kdi mumutima imbere ubizi ko byarangiye!!! Ribara uwariraye!!!! IBUKA , murakoze.

U.Josiane yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Nibyo koko iyo urebye amarorerwa yabereye muri ikigihugu cyacu 1994, usanga biteye agahinda numubabaro mwinshi kuba umuntu yarafite imiryango ariko ugasanga harabo uziko bishwe ariko ntunamenye aho baguye!! biteye agahinda! turashimira ibuka kubwicyo gukirwa yashyizemo ingufu.njyewe nagize amahirwe yokwifatanya n’umuryango witwa Imena umwaka ushize nigikorwa cyakoze abantu kumutima rwose.aho bibukaga Aabatutsi batazi aho baguye. munsanganyamatsiko bavugaga bati " ndi ijwi ryawe wowe ntaziaho waguye".

karangwa yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

IBUKA nibishyiremo imbaraga kuko hari abacu benshi tutazi aho izo mpyinsi zabashyize. Ariko Imana ihora ihoze tu!

Bido yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka