U Burundi bwanze gutanga umurambo wa Bihozagara
U Burundi buri gushyira amananiza ku muryango wa Jacques Bihozagara uherutse gupfira muri Gereza ya Mpimba yo muri iki gihugu, buyisaba kubanza kubaha inyandiko ibuhanaguraho icyaha.
Leta y’u Burundi yifuza ko umuryango wa Bihozagara wemeza ko yishwe n’indwara isanzwe kandi ngo bukaba butzarekura umurambo mu gihe iyo nyandiko itabonetse.

Jacques Bihozagara wakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu, yaguye muri gereza ya Mpimba tariki 30 Werurwe 2016 , nyuma yo gutabwa muri yombi leta imushinja kuba intasi y’u Rwanda.
RFI yavuze ko ubuhamya bw’abari bafunganywe nawe bushimangira ko mu gitondo cyo ku munsi yapfiriyeho ngo yari ameze neza. Ku gicamunsi atangira kumva amerewe nabi ari nabwo yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gereza ya Mpimba ahita ashiramo umwuka mu minota itarenze 20.
Urupfu rwa Bihozagara ruje rukurikije ibindi birego byinshi by’imiryango y’Abanyarwanda baba ababa muri iki gihugu n’abahakoreraga ibikorwa bitandukanye bakomeje kuvuga ko abo mu miryango yabo bagiye bafata na leta y’iki gihugu bamwe bakaburirwa irengero, abandi bagafungirwa aho bakorerwa iyicarubozo.
Leta y’u Rwanda yahise isaba Leta y’u Burundi kuyiha ibisobanuro byimbitse ku rupfu rwa Bihozagara wigeze kuba Minisitiri w’Urubyiruko na Siporo akaza no kuba Ambasaderi wa mbere mu Bufaransa kuva aho u Rwanda rwongeye kuhafungurira ambasade.
Perezida wa Amerika Barack Obama nawe yatangaje ko urupfu rwa Bihozagara rushimangira neza amaraporo atandukanye yagiye akorwa n’imiryango mpuzamahanga ku bwicanyi leta y’iki gihugu ikomeje gukorera abaturage.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba bayobozi bo mu Burundi ni ibigoryi, erega ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotsi. icyo bashaka ku Rwanda, bazakibona bidatinze. bamenyeko inkubisi yámazirantoki iyitarukiriza.bamenye ko amaherezo yínzira ari munzi, bitinde bishyire kera hazamenyekana icyo yazize kandi bazabiryozwa.
Ibintu bitumvikana! Umuryango we usenyere ko yishwe n’indwara utanarigeze umusura? Iki kibazo ni icya leta-leta kuko umuntu usanzwe ntiyabivamo.
Abarundi wagirango ni nk’abana,nonese umuryango wanyakwigendera uremezako yazize indwara bataramurwaje?cyangwa baranga ku mutanga ngo adapimwa hakamenyekana icyamwishe?
Tubaye aba nde ???
jye mbona Leta yurwanda ikwiye guhaguruka ikavugira abanyarwanda bafungiye muburundi kuko Leta nidahaguruka bose barabica babamare umuntu ufungiyeyo ntakivugira abona nugerageje kubavugira nawe aricwa cyangwa agafungwa nkurumbi yavuzeko uwitwa umututsi wese azamwica mbere yuko ava kubutegetsi ubwo rero nahanyagasani aroko harikintu ntiyumvisha umuntu yica abantu amahanga arebera kandi azi neza ko,uwicwa ntayindi kivurira afite usibye amakungu yemwe nzaba numva .
Nonese tuzemere twicwe nkuko Nkurumbi yica abarundi.Azarya umurambo wa Jacques c? Tuzihorere nyabuna
iyi nkuru ira technitse......mwadufashe nkibijuju kabisa