Baributswa kurushaho kwegera abarokotse Jenoside bababaye
Abagore bo muri Huye barasabwa kugira umuco usanzwe uranga Abanyarwanda wo gufashanya, bakegera birushijeho abarokotse Jenoside mu gihe cyo kwibuka.
Mu rwego rwo kwitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, hirya no hino abaturage bakora umuganda, cyane cyane basukura inzibutso kandi bakanegera abo iyi Jenoside yasize iheruheru ku buryo butandukanye.

Abagore bo mu Murege wa Mbazi mu Karere ka Huye na bo bitabiriye gusukura urwibutso ruri mu murenge wabo kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Mata 2016.
Igikorwa bavuga ko ari ugukomeza guha icyubahiro abahashyinguye kandi ukaba n’umwanya wo gutekereza ku mateka mabi batifuza gusubiramo yaranze igihugu, nk’uko uwitwa Uwimana Alphonsine yabitangaje.

Yagize ati “Abacu bashyinguye muri uru rwibutso bazahora bibukwa kandi bazahora ari abacu. Ni yo mpamvu tutatuma aho baruhukiye hagera umwanda.”
Iki gikorwa cyanaherekejwe no kuremera bamwe mu ncike zasizwe iheruheru n’iyi Jenoside.
Salme Ayinkamiye, umwe mu baremewe, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza kinaziye igihe akurikije igihe gikomeye Abanyarwanda bagiye kwinjiramo cy’icyunamo, aho asanga babafasha kubona ko batari bonyine.
Ati “Ndashima cyane ko igihe nk’iki batwegera bakadufata mu mugongo biduha kubona ko tutari twenyine cyane cyane mu gihe nk’iki twegereje kwibuka.”

Christine Niwemugeni, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, yasabye abagore bo mu Murenge wa Mbazi ko bahorana umutima wo gufashanya, bakajya bita cyane kuri aba babyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ati “Twese nk’ababyeyi ntawe utazi uburyo kuba incike bibabaza, aba babyeyi rero tubabe hafi, twumve agahinda kabo kandi tubafashe gukomera.”
Abakecuru b’incike bagera kuri 15 bo muri uyu Murenge wa Mbazi baremewe, bahawe ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku.
Abagore bo muri uyu murenge kandi biyemeje kuzakomeza ibikorwa byo kuremera incike za Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bazajya barebera hamwe icyo babafashisha binyuze mu midugudu batuyemo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|