Rayon Sports yasinyishije Umunya-Central African, wabaye umukinnyi wa 12 mushya
Yanditswe na
Jean Jules Uwimana
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Central African Boris Gbenou ukina asatira anyuze ku ruhande, wabaye umukinnyi wa 12 mushya iyi kipe isinyishije muri iyi mpeshyi.
Ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo, Rayon Sports yavuze ko uyu musore ufite imyaka 22 y’amavuko usatira anyuze mu mpande yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.
Boris Gbenou yabaye umukinnyi wa 12 mushya Rayon Sports isinyishije hatabariwemo, Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ganijuru Elie Ishimwe yongereye amasezerano mu gihe kandi igikomeje isoko.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|