Hari abagore batejwe imbere n’ingorofani

Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rusizi baravuga ko bamaze gutera imbere babikesha ingorofani bifashisha batwara imizigo muri Congo.

Aba bagore basobanura ko bagikora ubucuruzi bwa magendu bwabahombyaga ntibibahe umutekano, kuko bagendaga bikanga ko kubera gutinya ko bafatwa.

Abagore biteje imbere babikesha ingorofani bifashisha bambutsa imizigo muri Congo.
Abagore biteje imbere babikesha ingorofani bifashisha bambutsa imizigo muri Congo.

Bavuga ko hari n’igihe bafatwaga babafataga bakabambura ibyo bicuruzwa bikabaviramo ibihombo iterambere ryabo rigasubira inyuma.

Mukabaziga Agnes avuga ko nyuma yo kubona ko gucuruza magendu bigenda bibateza ibibazo, baje kugirwa inama n’ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka bibumbira muri koperative Jyambere mubyeyi ikora akazi ko kwambutsa imizigo muri Congo bayitwaye ku ingorofani.

Akomeza kuvuga ko nubwo bumvaga ari ibintu bigoye nk’abagore gucunga ingorofani ngo bishoye muri ako kazi gahogo gahoro barakamenyera, none ubu babasha guhahira ingo zabo bamwe bamaze kugera ku urwego rwo kubaka inzu.

Agira ati “Ingorofani itubeshejeho abana bacu bariga kubera iyo ngorofani twacuruzaga forode tuza kugirwa inama n’abagore bagenzi bacu bakora ku imipaka yo kwihangira umurimo wo kujya twambutsa imizigo muri congo, dukoresheje ingorofani ubu jyewe maze kwiyubakira amazu abiri mbikesha ingorofani.”

Usibye kuba aba bagore barateye imbere ubwabo kubera gutinyuka umurimo uwariwo wose, dore ko ngo batangiye babaseka bamwe bavuga ko ari umurimo w’abagabo, ubu ngo bamaze kugera no kubindi bikorwa aho koperative yabo imaze kwigurira moto.

Nubwo iyi koperative yaba babyeyi yari imaze kubateza imbere ngo yajemo agatotsi, kuko bamaze ukwezi barahagaritswe na Congo kongera kwambutsa imizigo ku ingorofani, akaba ariho bahera basaba ubuyobozi kubafasha icyo kibazo kigakemuka.

Tayebwa James umukozi wa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ushinzwe guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko batari bazi icyo kibazo ariko aho bakimenyeye ngo bagiye kugikorera ubuvugizi kuko bakemura n’ibirenze icyo.

Ati “Imbogamizi zose bahura nazo bacuruza tuzikoraho ubuvugizi ni bwo bwa mbere tucyumvise turagikurikirana turebe ko twagikoraho ubuvugizi cyane cyane nk’inzego zikora hano ku umupaka bahura kenshi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka