Babivugiye mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ku wa 1 Mata 2016, ubwo rwasuzumaga ubusabe bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB),bwo guhagarika uyu mucungamutungo kuko ngo hari ibyo atujuje.
Munana Cesar Robert, Visi Perezida w’Ihuriro ry’Abambuwe na DN International, avuga ko guhagarika uyu mugabo bakazana umushya byabangamira ikemurwa ry’ikibazo cyabo.
Yagize ati “Twaje muri uru rubanza kugira ngo tugaragaze ko iki cyemezo gishobora kubangamira inyungu zacu cyane ko twe twabonaga kigeze ku rwego rwiza.
Nibashyiraho undi tubona bizasubiza inyuma intambwe ikibazo cyacu cyari kigezeho kuko na we azabanza gufata umwanya wo kwiga amadosiye”.
Mugenzi we Rugina Madjid wishyuza asaga miliyoni 40Frw, avuga ko ubutabera ari bwo bugomba gukora akazi kabwo kugira ngo barenganurwe kuko ngo bahombye bikabije.
Ati “Umucungamutungo w’igihombo yagiyeho hashingiwe ku kirego cyari cyatanzwe na RDB kandi yakoze akazi ke uko bikwiye.
Bakagombye kureka ubutabera bugakora akazi kabwo kuko tubona RDB ari yo isa n’aho ifata ibyemezo cyane ko yanatanze uburenganzira bwo guteza cyamunara umutungo wa DNI mu buryo butanoze”.
Nizeyimana Innocent, umucungamutungo w’igihombo cya DNI, we avuga ko atazi icyo RDB imurega.
Ati “Kugeza ubu sinzi icyo bampora kuko bavuga ko hari ibyo ntujuje ariko ntibabigaragaze mu gihe njyewe amaraporo yose bansabye nayabahaye”.
Uhagarariye RDB muri uru rubanza, Sangano Yves, yavuze ko Nizeyimana hari inshingano atubahirije ari yo mpamvu yakuwe ku rutonde rw’abakorana n’iki kigo, gusa ntiyazigaragaje mu rukiko.
Ikibazo cya DNI cyatangiye muri 2007, ubwo iyi sosiyete yubakaga umudugudu i Masaka mu Karere ka Kicukiro, ikoresheje amafaranga y’amabanki n’ibikoresho by’abacuruzi batandukanye; ari bo basaba kurenganurwa kuko yahombye, igenda itabishyuye asaga miliyoni 700Frw nk’uko babyivugira.
Kuri ubu, imitungo ya DNI yatejwe cyamunara uburenganzira butanzwe na RDB, kuri miliyari imwe na miliyoni 200, mu gihe umucungamutungo w’igihombo yari yawubariye asaga miliyari 2 kandi bikorwa atabizi nk’uko Nizeyimana abivuga.
Yongeraho ko Banki ya KCB ari yo yawuguze, iri no mu bishyuza DNI, gusa ngo kugeza ubu ntiyigeze igaragaza umwenda yishyuza ngo barebe niba hari asaguka ngo n’abandi bishyurwe.
Umucamanza yavuze ko imyanzuro by’urukiko kuri uru rubanza bizasomwa ku wa 6 Mata 2016.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|