Mu gihe kuri uyu wa gatandatu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yitegura umukino ubanza izakina na Uganda nayo y’abatarengeje imyaka 20,isuzuma ry’ibyangombwa ryaje kugararagaza ko hari abakinnyi 12 bafite indangamuntu ziriho imyaka idahura n’iri ku byangombwa byo mu ikipe,maze biza gutuma basezererwa basimbuzwa abandi.

Mu kiganiro twagiranye n’umutoza Kayiranga Baptista nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa kane,yadutangarije ko ari byo koko abakinnyi bavuyemo,gusa ngo kuri we ni icyuho gikomeye ariko azagerageza guharanira ishema ry’igihugu muri uyu mukino
"Ni icyuho ku ikipe ariko nta kundi imyaka iri ku ndangamuntu zabo itandukanye niyo kuri za licences, bahise basimbuzwa abandi bakinnyi bavuye mu makipe yandi,gusa muri abo 12 harimo nka 5 bashoboraga no kubanzamo,gusa ikipe ya Uganda nayo hari amakuru make twagiye tuyimenyaho ku buryo byazadufasha kwitwara neza imbere yayo"


Muri abo bakinnyi 12 basezerewe,batanu muri bo bashoboraga no kuzabanzamo ni Rugamba Jean Baptiste (Vision FC), Nsabimana Aimable (Marines), Niyitegeka Idris (Kiyovu), Mutuyimana Djuma (La Jeunesse) na Niyibizi Vedaste (Sunrise FC).
Si ubwa mbere ikibazo cy’ibyangombwa kigonze abakinnyi b’Amavubi,usibye ikibazo cya Daddy Birori cyanatumye Amavubi ahanwa,ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ubwo yiteguraga gukina umukino na Somalia taliki ya 25/04/2015,abakinnyi 8 nabwo baje gukurwamo mbere gato y’umukino,abo bakinnyi bari Usengimana Faustin, Ndatimana Robert na Bizimana Djihad bakiniraga Rayon Sports na Kwizera Olivier, Kimenyi Yves, Butera Andrew, Rusheshangoga Michel na Rugwiro Herve ba APR FC.

Muri uyu mukino uzaba kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali guhera ku i Saa cyenda n’iminota 30,iyi kipe izaba ifite bamwe mu bakinnyi basanzwe bakina mu cyiciro cya mbere barimo Nshuti Dominique Savio ,Muhire Kevin na Djabel Manishimwe ba Rayon Sports,Yamin Salum na Hategekimana Bonheur ba Kiyovu Sports,ndetse na Blaise Itangishaka wa Marines.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Sibyiza amakosa nayanatoza nago arabakinyi pe nagose baribaziko bazitabira kukibata suzunye mbere yigihe turavahe turajyahe kushuro yakabiri ndabakunda mugire amahoro ,Niedson ndi Kenya gusa izo ningatuka zokutavugisha ukuri
Niba gutekinika bihanwa nabo batoza bakora licenses zimpimbano Police ijye ibakurikirana bahanwe n ’amategeko.hari abana benshi babanyarwanda bazi gukina football baheze iwabo none ngo 12 people bavanwe kurutonde!!!! iki gitekerezo mugihe Police. niba umukozi wa leta ahanwa ngo inyandiko mpimbano, sheki itazigamiye etc abo batoza batoza kugabanya imyaka?! Birababaje rwose
reyosiporo tirayikunda