Akora filime nk’umusanzu utuma amateka ya Jenoside adasibangana

Gasinzigwa yiyemeje gukora filime kuri Jenoside nk’umusanzu we ngo amateka yayo adasibangana, zikazanafasha ababyiruka kumenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aganira na Kigali Today yavuze ko yifuzaga ko ayo mateka yabikwa, abajenosideri bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bakazatsindwa kubera ko ibimenyetso Bihari.

Gasigwa afite filime Izingiro ry'Amahoro yashyize ku isoko.
Gasigwa afite filime Izingiro ry’Amahoro yashyize ku isoko.

Agira ati “Uko imyaka ishira, tutagize icyo dukora turi benshi twe twakwisanga Jenoside yakorewe abatutsi irangiriye mu kuyihakana.

Nka Antoine Mugesera yarambwiraga ati byaba byiza abahanzi n’abanyabugeni bakoze ibihangano, niba ari filime, niba ari ibitabo, niba ari iki, kugira ngo Jenoside yakorewe abatutsi itazibagirana.”

Yakomeje avuga ko hakiri gihamya y’uko amateka atasibangana abishingiye ku barwanye urugamba rwo guhagarika Jenoside batanga ibiganiro mu gihe cyo kwibuka, abakoze Jenoside bireze bakemera ibyaha nabo bagihari n’abacitse ku icumu bagihari.

Ati “Ni abatangabuhamya babibayemo. Abo ngabo rero tuzagenda dusaza uko imyaka izagenda iza.

Tutabitse ubwo buhamya bugaragara mu mashusho cyane cyane, ntabwo mu myaka iri imbere abantu bazajya baza gutanga ibiganiro niko nibwira. Hazajya hakoreshwa izo nkuru mpamo (Filme Documentaire).”

Mu kwezi gushize ubwo yakiraga igihembo filime ye Izingiro ry'Amahoro yari yegukanye.
Mu kwezi gushize ubwo yakiraga igihembo filime ye Izingiro ry’Amahoro yari yegukanye.

Ahamya ko gukora filime kuri Jenoside bigoye, kuko bitagaragaza neza ibyabaye ngo uyireba abashe kubibona koko nk’uwabibayemo.

Gasigwa Leopold amaze gukora filime ebyiri harimo “Izingiro ry’Amahoro” iri ku isoko iherutse no kwegukana igihembo muri Rwanda Movie Awards. Yanakoze “L’Abces de la verité” igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye n’abayo bakoze Jenoside.

Hari kandi na “The Miracle and the Family” ivuga ku ifatwa ku ngufu muri Jenoside yatewe inkunga na UN Women, akazayimurika ku munsi Mpuzamahanga w’umupfakazi tariki 23 Kamena 2016.

Gasigwa azaba ari muri studio za KT Radio ku cyumweru tariki 3 Mata 2016 guhera ku isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro, aho azaba avugaho byinshi kuri filime akora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka