Mu Rwanda hari amakoperative ya baringa

Ubuyobozi bw’Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (NCCR) butegereje raporo igaragaza umubare w’amakoperative ya baringa mu Rwanda, igomba gutangwa n’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA).

NCCR ivuga ko mu ngaruka abaturage bandikwa muri aya makoperative ya baringa bagira, harimo kuba batanga imisanzu yabo ntibamenye irengero ryayo, bikabaviramo ubukene aho kubateza imbere.

Abayobozi b'Impuzamashyirahamwe z'amakoperative mu nteko rusange, baravuga ko kuba mu makoperative ya baringa biteza abaturage bayarimo igihombo.
Abayobozi b’Impuzamashyirahamwe z’amakoperative mu nteko rusange, baravuga ko kuba mu makoperative ya baringa biteza abaturage bayarimo igihombo.

Umuyobozi w’urwo rugaga rw’amakoperative, Katabarwa Augustin, yavuze ko kubona imibare ihamye y’amakoperative akora neza, ngo bizafasha gukemura ibibazo bitandukanye biyavugwamo.

Mu nteko rusange y’abayobozi b’impuzamahuriro z’amakoperative mu Rwanda, yateranye ku wa kane w’iki cyumweru, bemeranyijwe kunoza uburyo bw’imicungire y’amakoperative, harimo gukurikiranira hafi imikorere yayo, no kuyashakira abashoboye kuyacunga neza.

Yagize ati “Raporo za RCA zitubwira ko amakoperative afite ubuzima gatozi mu Rwanda arenga 7,500; muri yo hari akora neza agashimwa, hakaba akora mu buryo buciriritse akegerwa akagirwa inama; ariko hari n’ayo bita baringa dufite ku rutonde nyamara atabaho.”

Umuyobozi wa NCCR avuga ko bagitegereje ibarura rizatangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA), kugira ngo habeho gusiba ku rutonde koperative zitabaho.

Umuyobozi Mukuru wa RCA, Mugabo Damien, avuga ko hari amakoperative menshi ya baringa, bitewe n’uko hari ashingwa atagombye kwitwa amakoperative, kuko ngo aba ari umutungo w’urugo rugizwe n’umugabo, umugore we n’abana.

Mugabo avuga ko hari n’abandi bashinga ikimeze nka koperative kuko baba babonye inkunga, nyuma yaho abaterankunga bagenda iyo koperative igasenyuka; akanasobanura ko hari na koperative zujuje ibyangombwa, ariko zigasenywa n’abaziyobora ubwabo.

Kugeza ubu RCA irabarura amakoperative arenga 7,600, ariko nta mibare ihamye ifite, bitewe n’uko kugira koperative za baringa.

Umuyobozi Mukuru wa RCA avuga nta barura rishya ry’amakoperative rirakorwa, ariko ngo iriheruka mu myaka itatu ishize, ryagaragazaga amakoperative 400 ya baringa.

Avuga ko bidapfa kumenyekana ko koperative yasenyutse bitewe n’uburyo bwo kubisuzuma buhenze; akaba asaba ubuyobozi bw’amakoperative ubwabo kubikurikirana, bukaba aribwo bugomba gutanga imibare ya nyayo kuri RCA.

Amakoperative menshi kuri ubu aravugwamo ibibazo byo kwikubira umutungo kw’abayayobora ntagire icyo amarira abanyamuryango; ari byo bibazo urugaga rw’amakoperative ruvuga ko bizaba byabonewe ibisubizo mu myaka itanu iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

jye ndumva amakoperative ashamikiye kuri Leta kuko usanga ashyirwaho igitutu nubuyobozi ngo navuke yamara kuvuka akagendera kuri gahunda ya leta kurenza iyateza abanyamuryango urugero udukiriro sacco kojad nizindi tubwirwa kujyamo nyuma zigenda utazi aho zigiye kuko utazi naho ziva ahaaa amakopetative yo ni meza ariko byaba byiza atavuye kumihigo ya runaka cg kanaka ngaho nawe menya ko koperative aringirakamaro uyihe umwanya ikwiye

moussa yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

Mugize neza gukurikirana imikorere y’amakoperative;ahubwo RCA ikore ubushakashatsi nyabwo kuko n’izikora navuga nk’izabahinzi zifite ibibazo byananiranye mû guca abamamyi;ubona ari imbogamizi mû iterambere ry’abahinzi
Ubu tugeze mû igurisha ry’ibigori;uwagera KU Amakoperative Ubu yabona ukuri.Abamamyi bameze nabi mû Amakoperative PE!!!

Daphy yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka