Sacco Tea Shagasha yabaye ifunze kubera guhomba miliyoni 20

Sacco Tea Shagasha y’abahinzi b’icyayi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ibarizwa mu Murenge wa Giheke yabaye ikinze nyuma yo guhomba miliyoni 20.

Abatungwa agatoki muri icyo gihombo ni umucungamutungo wayo ndetse n’umukozi ushinzwe inguzanyo.

Babaye bashyizeho ingufuri nyuma yo guhomba miliyoni 20.
Babaye bashyizeho ingufuri nyuma yo guhomba miliyoni 20.

Abanyamuryango b’iyo sacco y’abahinzi b’icyayi bibumbiye mu makoperative atandukanye bavuga ko bari baratangiye gukemanga imicungire y’umutungo wabo aho ngo batahabwaga serivisi nziza ndetse n’amafafaranga yabo amwe akaburirwa irengero ntibahabwe ibisobanuro.

Abo banyamuryango bagera ku 5000 ntibakozwa ibyo kubabwira ko Sacco yabo yahombye kuko ngo binjiza amafaranga menshi ava ku mugabane shingiro n’andi bagenda bakwa ku ruhande.

Nsabimana Pascal, umwe muri bo, agira ati “Abahinzi b’icyayi twaragowe da! Ese duhomba dute, uwo bagurije amafaranga arishyura akarenzaho inyungu, banki yinjiza amafaranga tutazi umubare buri kwezi akomoka ku umuhinzi, ubare amafaranga ibihumbi 20 y’umugabane nshingiro dutanga! Ntitwumva icyo gihombo !”

Sendahangarwa Alphonse, undi munyamuryango, we avuga ko atatinya kuvuga amakosa y’abacunga umutungo wabo barimo umucungamutungo n’ushinzwe inguzanyo kuko ngo babaha serivisi mbi.

Ngo hari igihe babaka amafaranga bababwira ko bagiye kubaka ariko ntibikorwe amafaranga akaburirwa irengero.

Akomeza avuga ko bajyaga gusaba inguzanyo bakazibima mu gihe bazibahaye bakabaha amafaranga make kandi nyamara bo biguza menshi mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Ubu se natinya kubivuga ni ibisambo najye ubwajye batwaye bitatu mbajije baranteraterana!”

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Giheke iyi Sacco ibarizwamo, Nsabimana Theogene, avuga ko ubugenzuzi bwakozwe na Banki Nkuru y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) bugaragaza ko iyo Sacco yahombye miliyoni 20 kubera imicungire mibi.

Yagize ati “Mu bigaragara ni uko sacco yahombye miliyoni 20 kubera imicungire mibi y’abakozi rimwe na rimwe biterwa n’ubusambo kuko usanga abayobozi bayo batanga inguzanyo zitujuje ibisambwa.”

Aba bayobozi bahise bahagarikwa ku kazi, Sacco ishyirwaho ingufuri kugira ngo babanze bige kuri iki kibazo banagifatire imyanzuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none we UBUTABERA bwo burabikoraho iki?

charlotte yanditse ku itariki ya: 3-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka