Bakoze umuganda udasanzwe wo kwitegura kwibuka
Abaturage b’i Kirehe bitabiriye umuganda mu gutangirana isuku icyumweru cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22.
Mu muganda udasanzwe wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 02 Mata 2016, wahuje abaturage bo mu mirenge inyuranye igize aka karere ku bufatanye bw’Ingabo na Polisi; bavuga ko gukora isuku ari uguha agaciro ukwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira kubibuka bari ahantu hafite isuku.

Ni umuganda wibanze ku gusukura umuhanda ugana ku rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyakarambi, hatemwa ibihuru ku nkengero z’umuhanda Ngoma-Rusumo no ku nyubako z’ibigo bitandukanye, ibiro by’imirenge, iby’akarere no ku masoko.
Gatete Alexis twasanze akora umuganda mu rusisiro rwa Nyakarambi, yagize ati “Uyu muganda ugamije kwitegura gutangira icyunamo turi ahantu hameze neza mu guha agaciro abacu bazize Jenoside. Mu cyunamo buri wese agomba kwitwara neza kuko ni icyacu, twese tukitabira ibiganiro kandi tugakurikira n’inyigisho zitangwa.”

Musabyemariya Thérèse, yishimira uburyo bitabiriye umuganda ari benshi mu kwitegura icyunamo kwibuka ku nshuro ya 22, yagize ati “Uyu muganda ntusanzwe kandi uradushimishije. Twawitabiriye turi benshi, burya ntiwakwibukira abawe ahantu hadasukuye; ni uburyo bwo guha agaciro icyumweru cy’icyunamo kandi tucyiteguye neza, umutekano turawufite uhagije.”

Agaruka kuri iyi gahunda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Iragaba Felix, yagize ati “Twagira ngo dutange ubutumwa kuri buri wese bwo kwitabira gahunda zo kwibuka ndetse n’aho baba bari hazabe hasa neza kugira ngo twinjire muri ibyo bihe dusa neza.”
Ohereza igitekerezo
|