Urizinduko rwa Perezida Kagame rwatabaye abacuruza umucanga

Abacukuzi b’ubumucanga muri Rubavu bavuga ko urugendo rwa Perezida Kagame rwatumye ubucuruzi bw’umucanga muri DR Congo bwari bwarahagaze busubukurwa.

Abacukura umucanga mu Rwanda bakawucuruza ku modoka z’Abanyekongo bavuga ko bari bamaze amezi arindwi barahagaritse imirimo kubera urwego rw’abinjira n’abasohoka bari bahagaritse ubwo bucuruzi.

Perezida Kagame yatumye isoko ry'imicanga ryari ryarahagaze rikomeza.
Perezida Kagame yatumye isoko ry’imicanga ryari ryarahagaze rikomeza.

Perezida Kagame asura Akarere ka Rubavu kuva ku wa 25-26 Werurwe 2016 bamugejejeho iki kibazo asaba ko hakurikizwa amategeko byaba ntacyo byangiza bakareka abawucuruza bagakomeza imirimo.

Yagize ati “Sinumva ikibazo mu kuba umucanga mwinshi ugurishwa Congo kereka niba hari amategeko yicwa cyangwa bihungabanya ibidukikije ariko kuba Umunyarwanda awugura ntibitere ikibazo, nta mpamvu ku Banyekongo byagombye gutera ikibazo.”

Gasana Jean Pierre ucukura umucanga mu Mugezi wa Sebeya ashimira Perezida Kagame kuba akimara kugira icyo abivugaho inzego zari zabahagaritse zararetse imicanga ikongera gucuruzwa, imodoka zavaga Goma ziza kuyipakira mu Rwanda zigakomeza imirimo.

Guhagarika ubucuruzi bw’umucanga uva mu Mugezi wa Sebeya mu Mujyi wa Goma byari byahombeje abafite imodoka ziwupakira kuko imodoka yo muri Congo yambuka umupaka igiye gupakira mu Rwanda ibanza kugura uruhushya “Carte d’Entrée” rugura amadolari 300 mu gihe cy’amezi atatu zimwe muri zo zikaba zarahagaritswe zigifite izo mpushya.

Barishimira ko bagiye kongera gukora ku ifaranga kuko bakomororewe gucuruza umucanga.
Barishimira ko bagiye kongera gukora ku ifaranga kuko bakomororewe gucuruza umucanga.

Ubusanzwe buri modoka ipakiye umucanga igiye kwambukana yishyura ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda bijya mu isanduku ya Leta naho ikamyo y’umucanga ikaba igurwa ibihumbi 50FRW ku bawucukura.

Imodoka zipakira imicanga ku Mugezi wa Sebeya ziwujyana i Goma zibarirwa muri 50 kandi buri modoka ikora inshuro enye ku munsi.

Abacukura umucanga bavuga ko ibyo bakora bitangiza Sebeya ahubwo batuma haboneka inzira y’amazi ntarenge umugezi ngo atere imyuzure.

Gusa, Ubuyobozi bwa REMA busaba ihagarikwa ry’icuruzwa ry’umucanga muri Congo bwavugaga ko uwo mucanga wakongererwa agaciro ndetse hagateganywa n’amafaranga yo gusana ahangizwa n’isuri ku misozi ikikije Sebeya, ain a yo ituma haboneka umucanga mu mugezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka