Rurangirwa Jean Paul w’imyaka 40 y’amavuko, wireze icyaha cya Jenoside akagisabira imbabazi, nyuma akaza gufungurwa mu mwaka wa 2003 ku mbabazi zatanzwe na Perezida Paul Kagame, ngo afite agahinda gakomeye ko kuba atemerewe gutora akaba atazabona uko atora Kagame ngo amwiture ineza yamugiriye.
Nyuma yo kuganira n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, abasenateri baravuga ko bimaze kugaragara ko nta muturage wategetswe gusaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora abanyarwanda nyuma y’umwaka wa 2017.
Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bazakora ibishoboka byose kugira ngo itegeko nshinga rivugururwe, cyane ingingo y’101 ikumira perezida Kagame maze abashe kongera kuyobora, kuko yabakijije inzara no gusuhuka byarangaga abatuye ako karere.
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro bavuga ko bagereranya Perezida Kagame nk’umukinnyi ukomeye utagomba kwicazwa, bakavuga ko nk’umufana we aramutse asimbujwe bababara nk’abafana b’umukinnyi bakunda iyo asimbujwe.
Mu ngendo abadepite n’abasenateri barimo gukorera hirya no hino mu Karere ka Musanze mu rwego rwo kwakira ibitekerezo by’abaturage imbonankubone ku ivugururwa ry’ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga kugira ngo Perezida Kagame akomeze kubayobora, abari batahiwe ni abahinzi b’ibireti bashimangira ko nta wundi wari kugarura (…)
Umuhanzi w’icyamamare ku isi Akon akaba n’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2015 yahuye n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, baganira ku mushinga w’amashanyarazi agiye gushoramo imari mu Rwanda.
Ntujwenima Cyprien utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, avuga ko nubwo ari umugabo ukuze, amaze gusa imyaka icyenda avutse, kuko iyo myaka ariyo amaze ageze mu Rwanda avuye muri FDLR akaba anabayeho neza nyuma y’imyaka myinshi asa n’utariho.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 y’Afrika y’epfo yatsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru (Amavubi) ibitego 2-0,mu mukino wa gicuti wabereye i Johannesbourg kuri uyu wa kabiri guhera i Saa moya z’ijoro
Nyuma y’imyaka 9 inzu yubatswe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi n’ikigega gifasha abarokotse Jenoside, SURF, idakorerwamo; Minisitiri w’Umuco na Siporo yasabye ko yegurirwa Akarere ka Kamonyi igakorerwamo icyo yubakiwe ari byo kuba ikigo cy’ubushakashatsi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize ikiciro cy’abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ab’urugaga rw’abikorera n’abagize amakoperative y’abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko bifuza ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, bakabona amahirwe yo gutora Paul Kagame ngo akomeze abayobore.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga barifuza ko ingingo y’101 yahinduka bakitorera Perezida Paul Kagame, ariko ntagereze aho gusa ahubwo akazayobora na Afurika nk’uko Perezida Obama ukomoka muri Kenya ayobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Kayonza bavuga ko batarwanya uwo ari we wese uhatanira kuyobora u Rwanda kuko ari uburenganzira bwe, icyo bifuza ngo ni uko inzitizi yatuma Perezida wa Repubulika Paul Kagame atongera kwiyamamaza ivaho kuko ari we bashaka ko akomeza kuyobora u Rwanda.
Bamwe mu Banyarwanda basubiye mu buzima buswanzwe nyuma yo gutahuka bava mu mashyamba ya Congo, barasaba bagenzi babo basigayeyo bakava mu bujiji bagataha mu gihugu cyabo.
Abatwara amagare mu karere ka Rubavu bagaragarije abadepite bari kuganira n’abaturage ku birebana n’ ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ko nta wundi muyobozi bashaka uretse uwo bita umubyeyi wabo "Perezida Paul Kagame".
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volleyball,yatsinze ikipe y’igihugu ya Kenya bigoranye amaseti 3-2,mu rwego rwo guhatanira imyanya kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 mu gikombe cy’Afrika kiri kubera muri Egypt.
Abaturage bo mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, batangarije abadepite ko bifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ihindurwa, Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda, bashingiye ku buryo yasubije Abanyarwanda uburenganzira bw’ubunyarwanda bari barimwe kuva kera.
Murwego rwo kwungurana ibitekerezo n’abaturage ku ivurugururwa ry’Itegeko Nshinga by’umwihariko mu ngingo yaryo ya 101 kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015 ba depite Uwamariya Devota na Mukazibera Agnes baganiriye n’abaturage bo mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke maze bamwe mu babana n’agakoko gatera Sida bagaragaza ko (…)
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana baratangaza ko nubwo Perezida Paul Kagame yabakoreye ibikorwa byinshi byiza byabagejeje ku iterambere bishimira, bakimukeneyeho ibindi byinshi kurushaho, bikaba ari n’impamvu ituma basaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga ihindurwa, itegeko rikavugururwa kugira ngo bongere bamutore.
Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abagore batwite benda kubyara basabwa kwambara imyenda irekuye kandi yorohereza ababyaza gukuraho igihe umubyeyi arimo gufashwa kubyara, mu gihugu cya Maleziya (Malaisie) havumbuwe ipantaro izajya ifasha ababyeyi kubyara batagaragaje imyanya yabo y’ibanga.
Abaturage batuye mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro batangaza ko bagendeye ku mutekano bafite bitandukanye n’igihe cy’intambara y’abacengezi yari yarababujije amahoro bifuza ko ingingo y’101 yavugururwa Paul Kagame akongera kwiyamamaza % kubera ko ngo nta kindi gihembo babona bamuha kuko bakijije abo bacengezi.
Ikipe ya APR Fc yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame (CECAFA Kagame Cup),nyuma yo gutsindwa n’ikipe ya Khartoum Fc.
Ntibaganira Damarisi, umuturage wo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu agereranya Perezida Kagame n’umwami Salomo wo muri Bibiliya kubera ubwenge, ubushishozi, ubuhanga ndetse n’ubutabera agaragaza mu buyobozi bwe.
ABaturiye Pariki y’Akagera mu gice intare ziherutse kuzanwa mu Rwanda zashyizwemo gifatanye n’akarere ka Kayonza, bavuga ko badatewe impungenge n’uko zishobora gucika uruzitiro zahawe zikaba zakwinjira mu baturage zikabateza umutekano.
Ubwo kuri uyu wa 26 Nyakanga 2016, itsinda ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bari mu Karere ka Nyamasheke bari bakomeje kumva ibyifuzo by’abaturage ku kuvugurura Itegeko Nshinga, umwe mu baturage bo mu Murenge wa Shangi yabaye abasabye ko mu gihe yapfa amatora ataragera bamwemerera ijwi rye bakazaryongera ku (…)
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Johnny McKinstry asanga Jimmy Mulisa ubu wagizwe umutoza wa Sunrise akiri umwana mu bijyanye no gutoza,nyuma y’aho bari bamaranye igihe cy’icyumweru mu myitozo y’Amavubi.
Abaturage 48 mu basaga ibihumbi 8 bitabiriye ibiganiro bagiranye na ba depite Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, mu Murenge wa Nyamiyaga bagaragaje ko bashyigikiye ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga bakongera bagatora Kagame kuko ngo muri manda ebyiri amaze ayobora yabagejeje kuri byinshi.
Abayisilamu bo mu Karere ka Musanze bahuriye muri Sitade Ubworoherane mu Murenge wa Muhoza, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2015, basaba ko ingingo y’i 101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa Perezida Kagame agakomeza kuyobora Abanyarwanda kuko yabagejeje kuri byinshi, by’umwihariko abayisilamu ngo basaga nk’aho ari ibicibwa bahabwa (…)
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe bifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora, akongererwa manda zishoboka, bitewe n’uko yabegereje ubuyobozi bubasha kubageza ku bikorwa by’iterambere kandi bukanabakemurira ibibazo.
Abaturage bo mu Murenge wa Mwili mu Karere ka Kayonza bavuga ko bakifuza Perezida Kagame ngo ababere umuyobozi kugeza igihe azumva ananiwe intege zimubanye nke, bakavuga ko uwazamusimbura yazahabwa manda y’ubuyobozi y’igihe gito cy’igeragezwa yakora neza akabona kongezwa izindi manda.
Abagize Urwego rwa Central Corridor Transit Transport Facilitation Agency (CCTTFA) uhuriweho n’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, basubukuye ibikorwa bigamije guteza imbere uwo muhora, kuva kuri wa 27-28 Nyakanga 2015.
Nyuma y’igihe kigera ku cyumweru bakora imyitozo,ikipe y’igihugu "Amavubi" yerekeje muri Afrika y’epfo gukina umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Johannesbourg guhera ku i Saa Cyenda z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Nyuma y’uko indirimbo “Ndakabya” y’umuhanzi Christopher yegukanye umwanya wa mbere nk’indirimbo ifite amashusho meza kurusha izindi muzasohotse mu kwezi kumwe, kuri ubu hagiye kongera guhembwa umuhanzi ufite indirimbo ifite amashusho ahiga izindi mu bwiza.
Nyuma y’aho ikipe ya Police Fc isezereye abakinnyi 12 ndetse ikaza no kwerekana abandi bashya yasinyishije bagera kuri 14, ubu irateganya gutangira kwipima n’amakipe yo hanze y’u Rwanda nyuma y’aho iboneye itike yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Urubyiruko rw’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, ruravuga ko rwiteguye gukoresha imbuga nkoranyambaga, rugaragaza ibyiza Perezida Kagame yabagejejeho bakanamagana abirirwa basebye u Rwanda bavuga ko Kagame atagomba gukomeza kuyobora.
Ubwo abaturage batuye mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo batangaga ibitekerezo byabo ku ihindurwa ry’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo y’101, bavuze ko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora ubuziraherezo ngo kuko ngo basanga ari impano y’Imana.
Byemero Ferdinand na Bakundukize Fortuné barishimira intabwe bateye yo kurushinga nta mikoro bakemera kugenda n’amaguru ibirori bikaryoha, bakaba basanga ubukwe bwabo bwarasumbye ubw’abagenda n’imodoko zihenze akenshi ari n’izo bakodesheje ku madeni.
Bamwe mu batuye mu karere ka Rwamagana barifuza ko Perezida Kagame ubwe yavuga ko yemeye ubusabe bwabo, kugira ngo bamenye ko ibyo baharanira bizatanga umusaruro.
Umuryango ushinzwe kongerera imbaraga n’ubumenyi abagore New Faces/New Voices (NF/NV) watrangiye ibikorwa byawo byo guhugura abagore mu micungire y’umutungo no kugera kuri serivise z’imari, nyuma y’igihe gito utangiye gukorera mu Rwanda.
Nyamugabo George utuye mu Kagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, mu gihe cyo kwakira ibitekerezo by’abaturage kuri uyu 25 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Mbuye, yabwiye abadepite bari baje muri iki gikorwa ko we asanga nta wukwiye kuvuga kuri Kagame, kuko u Rwanda yarukuye habi akarugira Paradizo.
Abaturage bo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza bavuze ko batagenera Perezida wa Repubulika Paul Kagame manda azayobora u Rwanda, kuko ari we ufite icyerekezo cy’iterambere aruganishamo.
Inzego zitandukanye mu Karere ka Muhanga zirasaba urubyiruko kuba ijisho rya rugenzi rwarwo n’abaturage muri rusange, kandi ibitagenda rukabishyikiriza izindi nzego z’ubuyobozi kugira ngo ahagaragaye ikibazo gikemukire igihe.
Mu kwakira ibitekerezo by’abaturage ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, ivuga kuri manda z’umukuru w’igihugu, ku cyumweru tariki 26 Nyakanga 2015, abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukarugema Alphonsine na Mukakarangwa Clotilde, baganiriye n’abagize Inama Nyanama y’Akarere ka Kamonyi ndetse n’abayobozi ba (…)
Umugore witwa Beata Kangabe utuye mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye, yishimira ko atagitinya kugera aho abandi bantu bari, kuko na we asigaye asa neza abikesha ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame.
Abaturage bo mu Murenge wa Mulinga mu Karere ka Nyabihu bashyikirije abadepite inkwano bavuga ko babatumye ku Nteko Ishinga Amategeko ngo bazayishyikirize iyo nka nk’inkwano bakoye Perezida Paul Kagame nk’umugeni basabye binyuze mu bitekerezo banditse ariko bakaba babigaragaje ngo berekane ko bamwishimiye.
Nizeyimana Olivier wari umaze imyaka ine ayobora ikipe ya Mukura yongeye gutorerwa kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka ine,mu gihe uwo yari yarasimbuye ari we Abraham Nayandi atorerwa kuba Visi-Perezida w’iyi kipe ibarizwa mu karere ka Huye
Abaturage bo mu Murenge wa Rugengabari, mu Karere ka Burera barifuza ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda yahinduka kuri Perezida Paul Kagame gusa, abandi bazamusimbura bakajya bayobora manda ebyiri z’imyaka irindwi nk’uko byari bisanzwe.