Kabera Pierre Claver, ushinzwe Amategeko na Politiki muri Transparency International Rwanda, aganira na Kigali Today yatangaje ko bashingiye ku bibazo basanganye abagororwa n’ubumenyi buke ku birebana n’amategeko, bagiye kujya bafasha imfungwa zitagira kivugira mu by’amategeko.

Iyi gahunda yatangiye muri Werurwe 2016 izamara imyaka itatu itwaye ibihumbi 310 by’amayero (miliyoni 258 n’ibihumbi 354 by’amafaranga y’u Rwanda).
Transparency International Rwanda ivuga ko yashyizeho iyi gahunda kubera ibibazo byinshi by’abaturage n’imfungwa bavuga ko barenganyijwe n’inkiko.
Gahunda yo kunganira no gufasha abagororwa mu by’amategeko izakorwa mu magereza ya Rubavu, Musanze, Nyagatare na Nyamagabe hakazibandwa ku kugira inama imfungwa babamenyesha inzego bagomba kugana bitewe n’imiterere y’icyaha bafungiwe.
Ohereza igitekerezo
|