Ubuyobozi bwa WDA n’ubw’iryo shuri ryitwa Selkirk College ryo muri Canada, bagiranye amasezerano y’imikoranire, aho abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo n’abo muri iryo shuri, bazajya bafata igihe bakigishanya, bagacurangira hamwe, baba bari mu Rwanda, muri Canada cyangwa ahandi bashobora kujya gukorera.

Umwigisha w’umuziki muri Selkirk College ryo muri Leta yitwa British Columbia Canada, Prof Gilles Parenteau, yazanye mu Rwanda n’abanyeshuri bane yigisha, bamaranye ibyumweru bibiri n’abo ku Nyundo, i Rubavu.
Yagize ati “Icyo nashimiye ishuri ry’umuziki mu Rwanda, ni uko rifite icyerekezo n’ubunyamwuga; twabonye kandi twumva ibihangano byabo bari imbere y’ikivunge cy’abantu ari byiza cyane. Nabizeza imikoranire, ndetse ndateganya kubahuza n’icyamamare mpuzamahanga muri muzika, akaba yitwa Kiesza; nzamuzana hano.”
Umunyeshuri ucuranga piano wazanye na Prof Parenteau, Amanda Cawley yakomeje ashima ibihe byiza bagiranye n’abanyeshuri bo ku Nyundo; n’uburyo yasanze “u Rwanda ari igihugu gitoshye kandi gifite isuku utasanga ahandi, hamwe n’ibiribwa biryoshye.”

Mugenzi we ucuranga gitari, Blake Unruh yagize ati “Tugomba gukomeza gukorana n’aba banyamuziki mu Rwanda, ku buryo bazajya baza iwacu natwe tukaza hano.”
Umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya nyundo, Jacques Muligande, yavuze ko imikoranire n’abandi ku rwego mpuzamahanga izasubiza ibibazo biri mu muziki Nyarwanda, birimo kutamenyana n’abantu, kutagira aho kwitoreza umuziki hahagije no kubura ibikoresho byangombwa.
Yakomeje avuga ko amasezerano bagirana na Selkirk College atazagarukira ku mikoranire mu by’umuziki gusa, ahubwo ngo bitewe n’uko iryo shuri ryigisha indi myuga, bazakomeza kwagura ubufatanye.
Ohereza igitekerezo
|
KWIYANDIKISHA HASABWA IKI?