Abaguze Banki y’Abaturage barizeza ababagana impinduka

Ubuyobozi bwa Atlasmara bwaguze Banki y’Abaturage n’igice cya banki y’iterambere BRD butangaza ko bagiye gufasha ishomari n’imishinga mito mu Rwanda.

Umuyobozi wa banki y’abaturage (BPR) Sanjeev Anand, aganira n’abakorana na BPR n’abafitemo imigabane mu Karere ka Rubavu, yatangaje ko bafite amafaranga bizeye ko azabafasha guteza imbere ishoramari n’imishinga mito mu Rwanda.

Sanjeev Anand umuyobozi wa banki y'abaturage yaguzwe n'Atlasmara.
Sanjeev Anand umuyobozi wa banki y’abaturage yaguzwe n’Atlasmara.

Sanjeev yavuze ko BPR ifite imari shingiro ya miliyari 29 na miliyoni 91 ziyongereyeho imari shingiro z’igice cya banki y’iterambere BRD zingana na miliyari 13 na miliyoni 38 bikabaha uburenganzira bwo gufasha imishinga minini.

yagize ati “Uretse amafaranga y’imari shingiro banki ifite miliyari 173 z’amafaranga y’u Rwanda, twizeye neza ko tuzashobora gukorana n’abanyarwanda gukora imishinga minini n’imito.”

Banki y’abaturage ifite abanyamuryango ibihumbi 600, amashami 192 n’abandi bakorana nayo ibihumbi 293.327, Sanjeev umuyobozi wayo avuga ko uretse abanyamuryango na Serivisi bayishakagaho atarizo bahabwaga aribyo bigiye gushyirwa mu bikorwa.

Abakorana na Banki y'abaturage bagezweho imikorere yayo myishya.
Abakorana na Banki y’abaturage bagezweho imikorere yayo myishya.

Ati “Banki y’abaturage ifite izina rikomeye mu Rwanda, ifite abantu benshi bakorana nayo kandi bafite serivisi bayishakagaho ariko kubera ubushosbozi bucye ntibazibonaga, n’abazibonaga ntibazibonere igihe. Ubu turifuza gutanga serivise nyinshi kandi nziza kuko Atlasmara ifite uburambe mu gukorana n’amabanki.”

Abaturage bakorana na banki y’abaturage basabye ubuyobozi korohereza abakorana nayo kubona inguzanyo mu gihe gito kandi hakarebwa ko inyungu ku nguzanyo zagabanuka, abagore basaba ko hashyirwaho inguzanyo iteza imbere abagore.

Ibitekerezo abakorana na banki y’abaturage mu Karere ka Rubavu bayisaba ko abantu basanzwe barafashe inguanyo bifuza guhabwa andi mafaranga nyuma yo kwishyura batajya bongera kugorwa bakwa ibyangombwa ahubwo bajya bihutishirizwa inguzanyo.

Banki y’abaturage yatangiye gukorera mu Rwanda 1975 itangiriye ahitwa Nkamba mu ntara y’uburengerazuba, mu mpera z’mwaka wa 2015 yagurishije Altasmara ikigo cy’ishoramari gikorera mu bihugu 10 munsi y’ubutayi bwa Sahara imigabane ingana na 62% byayo kugira ngo yongere ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba bashaka guhindura amateka ya serivice mbi nibabanze bakemure ibibazo byo kuri guichet.reseau zihora zibura,gufungura guichet imwe izindi ntizikore umuntu akirirwa akurura akabuno bukamwiriraho nibindi.mwatumye abaturage tutakibibonamo ni uguhindura imikorere.

alias yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

I Nkamba si Muburengerazuba nk’uko uyu munyamakuru abivuga. Ni I Kayonza mu burasirazuba

Ndayisenga Frédéric yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka