Amavubi U20 aracakirana na Uganda U20 i Nyamirambo

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’iya Uganda z’abatarenegeje imyaka 20 zirahurira mu mukino ubanza kubera i nyamirambo kuri uyu wa gatandatu

Mu rwego rwo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Zambia mu mwaka utaha wa 2017,ikipe y’igihugu y’u Rwanda iraza kuba yakira iya Uganda kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Aya makipe agiye guhangana,akaba agizwe na bamwe u bakinnyi bigeze n’ubund i guhura ubwo bakinaga mu makipe y’abatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2014,aho Uganda yasezereye u Rwanda.

Mu batarengeje imyaka 2 3 naho kandi umwaka ushize Uganda yasezereye u Rwanda ku bitego 4-1 mu mikino yombi,aho uwa mbere wabaye taliki ya 23/05/2015 u rwanda rutsindwa 2-1 byatsinzwe na Faruk Miya na Mutyaba,ndetse na Nshuti Dominique Savio ku Rwanda,mu gihe uwa kabiri Uganda yatsinze u Rwanda taliki ya 30/05/2016 ibitego 2-0 byatsinzwe na Faruk Miya ndetse na Ssemazi.

Abatarengeje imyaka 20 b'u Rwanda mu myitozo i Nyamirambo
Abatarengeje imyaka 20 b’u Rwanda mu myitozo i Nyamirambo

Abakinnyi 21 b’Amavubi u 20

Abanyezamu: Jimmy Djihad Nzeyurwanda (Isonga) and Bonheur Hategikimana (SC Kiyovu)

Ba myugariro: Patrick Ndikumana (Rwamagana City), Ewing Ndagijimana (Etincelles), Aman Niyonkuru (Bugesera Fc), Ilias Rucugoza (Vision Fc), Ange Mutsinzi (AS Muhanga) na Arafati Sibomana (Amagaju Fc),

Abakina hagati: Djabel Manishimwe (Rayon Sports), Aime Ntirushwa (Interforce Fc), Fred Mucyo Ngabo (Muhanga Fc), Claude Ishimwe (Isonga Fc), Janvier Bonane (Isonga Fc) na Kevin Muhire (Rayon Sports),

Abakina imbere: Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Nshuti (APR Academy), Danny Niyonkuru (Interforce Fc), Rachid Bigiraneza (Bugesera Fc), Abeddy Biramahire (Bigesera Fc) Blaise Itangishaka (Marines Fc) na Yamini Salum (SC Kiyovu).

Abatarengeje imyaka 20 ba Uganda nabo bakoze imyitozo i Nyamirambo ku munsi w’ejo

Umukino wo kwishyura uteganijwe kubera muri Uganda taliki ya 23/04/2016,mu gihe izabasha gukomza izakina na Egypt.Umukino w’uyu munsi,kwinjira biraba ari 5000 mu cyubahiro,1000 ahatwikiriye na 500 ahasigaye.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndashima mwe mutugezaho amakuru atandukanye agezweho, mukomeze umurego turikumwe

Twizerimana Justin yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

mwaramutse?ndabona ikipe y,amavubi iritwara neza.

umugaba dieudonne yanditse ku itariki ya: 2-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka