Hari abagororwa benshi bifuza guhuzwa n’abo bahemukiye

Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahame y’imyitwarire mu bacungagereza, CSP Thérèse Kubwimana, avuga ko hari abagororwa babarirwa mu bihumbi 18 hakenewe ko binjizwa muri gahunda yo kwegera abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, kuko byagaragaye ko bivura abahemutse n’abahemukiwe.

Yabibwiye abari bitabiriye umuhango wo kureba ibyagezweho n’Umuryango DiDé (Fondation Dignité en Détention), mu mezi 18 uwo muryango wamaze ukorera muri Gereza ya Nyamagabe, iya Huye n’iya Rusizi, mu rwego rwo guhuza abakoze Jenoside n’abayirokotse bo mu turere twa Nyaruguru na Nyamasheke. Hari ku itariki 23 Ukwakira 2020.

Ni nyuma y’uko Odette Mukansoro, umuyobozi nshingwabikorwa wa Fondasiyo DiDé, yari amaze kugaragaza ko batangira inyigisho ku gusaba imbabazi muri gereza, hagiye haboneka benshi bifuza kubifashwamo, ariko ko biyemeje gukorana na 437 bari hafi gutaha.

Muri aba 437, abahujwe n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi na bo bakazibaha ni 132. Coronavirus yateye hari abandi bagororwa 37 bo muri gereza ya Rusizi bari baramaze kujyanwa gusaba imbabazi aho bakomoka mu Karere ka Nyamasheke, hakaba na 97 bo muri Nyaruguru na Nyamasheke bari baratumweho n’abo bahemukiye ngo bazabasange aho batuye babe ari ho babasabira imbabazi.

Mukansoro uyobora uwo muryango DiDé avuga ko hakenewe ababatera inkunga mu buryo bw’amafaranga kugira ngo basubukure ibikorwa bari batangiye, byanaba ngombwa bakabyagurira n’ahandi, kuko bazi ko bikenewe.

Ati “Nkurikije ibikorwa dukora, numva hazaboneka ubushobozi, umushinga ukaba wakomeza mu buryo bumwe cyangwa se ubundi.”

CSP Thérèse Kubwimana ashimangira ko bikwiye ko uyu muryango DiDé uterwa inkunga ugakomeza ibi bikorwa wari watangiye, kuko ku bufatanye na wo hamwe n’abandi bafatanyabikorwa, Coronavirus yadutse hari abagororwa 1,037 bari baramaze guhuzwa n’imiryango y’abo bahemukiye bagasaba imbabazi kandi bakazihabwa, hakaba 5,925 bari bategereje guhuzwa n’abo bahemukiye ndetse na 641 bari bakigishwa.

Ahereye ku kuba mbere ya coronavirus, muri Gereza zo mu Rwanda hari abagororwa bagera ku bihumbi 26 bafungiye Jenoside, avuga ko hari ababarirwa mu bihumbi 18 bakeneye kwigishwa.

Umunyamabanga Nshingwabokorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, Fidēle Ndayisaba, we yongeraho ko abatanga bene izi nyigisho zunga Abanyarwanda badakenewe mu magereza gusa, ahubwo no hanze yayo.

Agira ati “No ku bafunguwe bari hanze mu muryango nyarwanda, ni byiza ko na bo bafashwa kugira ngo koko na bo bashobore guhinduka, bafashe kuzamura ukwizerana.”

Yungamo ati “Buriya icyaha cya Jenoside ni icyaha kibi cyane. Gikomeretsa uwagikoze n’uwagikorewe ndetse n’imiryango yabo. Ingaruka zacyo ziragenda zikaba uruhererekane, bikagera no mu bisekuru. Ibikorwa nk’ibi byunga bifasha kugabanya izo ngaruka, no guhagarika ko byakomeza kwambukiranya bikagera no mu bo bibaruka.”

Abahujwe n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi, bashima abiyemeje kubibafashamo kuko ubwabo batari kubyishoboza. Ikibashimisha kurushaho, ni uko babona babanye neza n’abo bahemukiye.

Yohani Kanyabacuzi w’i Shangi muri Nyamasheke, muri Mata 2020 yarangije igifungo cy’imyaka 12 yari yarakatiwe. Na we ari mu bahujwe n’uwo yahemukiye akiri muri gereza.

Agira ati “Kuva aho ntahiye, turahingirana, turasabana, dutahana ubukwe. Nta kibazo numva ngifite. Ndashima abaduhuje n’abo twakoreye ibyaha kuko byari ndengakamere. Ntitwari dukwiye no kubabarirwa.”

Abatanze imbabazi na bo bavuga ko byabaruhuye, ariko ko cyane cyane baruhuwe n’uko abo bababariye babarangiye aho bashyize imibiri y’ababo bishe.

Constance Kampogo uhagarariye umuryango wibumbiyemo abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) mu Karere ka Nyamasheke agira ati “Gushyingura mu cyubahiro abacu biduha kwiyakira no kumva ko nta deni dufitiye uwagiye. Uba wumva urangije inshingano nk’uwasigaye, uba wumva wushije ikivi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko mu Karere ayobora abamaze guhuzwa n’abo bahemukiye bakabasaba imbabazi ari 50 ariko ko hari n’abandi 16 bari batahiwe ariko bikaza kubangamirwa na Coronavirus.

Anavuga ko uwakumva uyu mubare yakwibwira ko ari bakeya ariko ko atari byo kuko byasabye imbaraga nyinshi ngo babashe kumva akamaro ko gusaba imbabazi.

Abamaze gutera intambwe kuri we ngo ni umusemburo w’impinduka kandi ngo umusemburo ntujya uba mukeya. N’ikimenyimenyi, ngo abahawe inyigisho bakiri muri gereza bamaze gutaha, ubu babafasha mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwigisha ubuntu gusaba imbabazi bivuze ko atari we Cuba usable imbabzi kugiti aye ahubwo ashyirwamo kwaka imbabazi kugirango babarirwe basohoke haboneke umwanya muri germa..ikibazo iyo umuntu yankee gutanga imbabazi bigenda gute.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 25-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka