Uwayezu Jean Fidele ni we umaze gutorerwa kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, aho yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Sylvestre bari bahanganye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

Visi Perezida wa mbere yabaye Kayisire Jacques usanzwe ari umuyobozi wa Dream Football Academy, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe.

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine, aho yagize amajwi 47, imfabusa ziba 2.

Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier na we wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutorwa, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana, akaba aje gukora ibishoboka byose ngo yongere ibe ikipe itinyitse.
Ati "Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Ni yo kipe nkunda ni na yo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n’umukunzi wayo."
"Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n’abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere, Rayon Sports ndashaka ko yongera kuba Mpatsamakipe, yongere ibe Gikundiro"
Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports avuka mu Karere ka Nyanza, akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z’u Rwanda aho yari afite ipeti rya Kapiteni, ubu akaba afite ikigo RGL Security gikora ibijyanye no gucunga umutekano, akaba ari na we muyobozi mukuru wacyo.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Perezida wa layon nashore amafaranga turamushyigikira
Umuyobozi wacu arashoye ndabizi neze kwashobo nakimunanir nkange umuzi neza nkumuyobozi wanjye mu RGL SECURITY gusa mureke dukore ibikombe tubitware.
Uwayezu numugabo wibitekerezo
Byiza nyagasani amugende imbere
nukuri birakwiye kndi biratunganye ko Rayon sport igira abantu bahagaze neza mukutuyobirera ikipe ntamwiryane ujemo
Nge ndi umukunzi wa rayon sport ndabona byashoboka ko uyu mugabo watowe azazanzamura ikipe yacu nihatagira abamuvangira bamunaniza gusa mayor akomeze amube hafi muriyiminsi ataramenyera