Rusizi: Abagabo 10 batawe muri yombi bashinjwa gutera inda abangavu
Yanditswe na
KT Editorial
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rufatanyije n’izindi nzego mu Karere ka Rusizi rwafashe abagabo 10 bakekwaho gusambanya abangavu bakabatera inda.

RIB ibinyujije kuri Twitter yatangaje ko abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe amadosiye ashyikirizwa Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho kongera kwihanangiriza umuntu wese ushora abana n’abangavu mu busambanyi kuko bibagiraho ingaruka mbi ku buzima no kubabuza ejo hazaza heza kandi inibutsa ko ari icyaha gihanisha ibihano bikomeye uwagikoze.
Ohereza igitekerezo
|
nukuri izo nyanga Rwanda zangiza abana barwo nizikanirwe uruzikwiye kdi zirahari nyinshi naho ubundi ntaho twaba tugana, iryo terambere tuvuga ryazahera mu nyandiko mu gihe ingengo y’imari yajya irangirira mu kwita kuri abo bana na ba nyina baba badafite imibereho bitewe no kubyara imburagihe
Nshimiye inzego zabigizemo uruhare,kandi byaba byiza bikomeje no mugihugu hose.kandi amategeko agakurikizwa nta kujenjeka
RIB se ibonako bazagera ku ntego ngo nuko bafunze abateye amada?. Ese izo nda ziterwa ku ngufu zose?. Umuti urambye nibigishe abo bangavu kuvuga oya!, Naho gufunga ababateye amada ni ukwiteranya.