Twashyize imbere ishoramari mu ikoranabuhanga, kuko hari ibibazo ryadufasha gukemura - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko guhuza amabwiriza n’imigenzereze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika ari byo bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire hashyirwa mu bikorwa isoko rusange rya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire
Perezida Kagame yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire

Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2020, mu kiganiro cyateguwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Icyo kiganiro kandi cyanitabiriwe na Perezida w’ n’Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu, Borge Brende, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse na Perezida wa Colombia Iván Duque Márquez.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko guteza imbere ikoranabuhanga, haba mu guhanga udushya ndetse no mu bumenyi ngiro, bizafasha guhanga imirimo mishya mu rubyiruko, atari mu Rwanda gusa, ahubwo no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi ikoranabuhanga ryadufasha gukemura no gushakira ibisubizo, ari na yo mpamvu twashyize imbere ishoramari mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bijyana na ryo. Guhuriza hamwe ubushake bw’u Rwanda, kwimakaza ishoramari mu ikoranabuhanga no kuriteza imbere ku mugabane wa Afurika, byari ukugira ngo duhuze iyo gahunda kugira ngo tutagira aho twongera gusigara inyuma”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko guhuza amabwiriza n’imigenzereze mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku mugabane wa Afurika, bizafasha kwihutisha no kunoza imikoranire, hashyirwa mu bikorwa amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika.

Ati “Urwego rw’abikorera rukomeje gushishikarizwa kugira uruhare mu ishoramari rikenewe n’ubumenyi, kuko twari dufite iki cyerekezo cyagutse atari mu Rwanda gusa, ahubwo no guhuza iryo shoramari rya buri gihugu, no kugira ngo tugire iterambere rihuriweho”.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamni Netanyahu, na we watanze ikiganiro, yavuze ko kugira ngo uwo muvuduko w’iterambere mu ikoranabuhanga utange umusaruro ku baturage, ari uko hagomba kuzazirikanwa ibijyanye no kongera umutekano mu ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga, ariko hakanimakazwa ubufatanye bw’amahanga.

Perezida Kagame ndetse n’abandi batanze ibiganiro, bose bahurije ku buryo icyorezo cya Covid-19 n’ingamba zo kukirwanya byasigiye isomo ibihugu byinshi ku bijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bikaba byaranazamuye ubwitabire mu gukoresha iryo koranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Gusa nanone imibare y’ Ihuriro Mpuzamahanga ku Bukungu (World Economic Forum), igaragaza ko 9% gusa by’ibigo ku isi, ari byo bikoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kwigisha hifashishijwe Iyakure, gukoresha imashini (robots) mu nganda no mu mitangire ya serivisi, cyangwa se imashini bakoreshaho intoki gusa (touch screens).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka