Perezida Kagame yarebye shampiyona ya Basketball muri Kigali Arena (AMAFOTO)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakurikiranye imikino ya ½ ya shampiyona Basketball, imikino iri kubera muri Kigali Arena
Kuri uyu wa Gatanu tariki 23/10/2020, Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye imikino yo gusoza shampiyona ya Basketball ya 2020, ikaba iyi shampiyona kimwe n’indi mikino yari yarahagaze kubera icyorozo cya COVID-19.
Perezida Kagame yitabiriye iyi mikino igeze muri ½, aho by’umwihariko yabanje kureba umukino wahuzaga ikipe ye REG BBC ndetse na APR BBC, umukino warangiye REG itsinze APR BBC amanota 75 kuri 68








Ohereza igitekerezo
|