Inama y’Abaminisitiri yoroheje imitangire y’imisoro

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kamana, iyobowe n’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame yafashe ibyemezo bikomeye bigamije kunoza uburyo bwo gutanga imisoro no gufasha abaturage n’abikorera kurushaho kwiteza imbere.

Mu mikorere mishya, hashyizweho Komite ihoraho ishinzwe politiki y’isoresha hagamijwe kongera uruhare rw’abafatanyabikorwa.

Hari kandi gushyigikira ibigo by’imari iciriritse ahazoroshywa ibisabwa mu kubyongerera igihe cyo gusonera imisoro mu rwego rwo gufasha ibigo by’imari iciriritse gutera imbere.

N’aho mu bijyanye no kurushaho kubahiriza itangwa ry’imisoro, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko hazongerwa ishimwe rigengerwa abatanga amakuru ku inyerezwa ry’imisoro ndetse no koroshya uburyo bwo gutanga imisoro ku bigo by’ubucuruzi, harimo kuzamura ingano y’umutungo winjizwa n’ibigo by’imari wemejwe n’ababaruramari b’umwuga.

Hemejwe kuvugurura politiki y’imisoro hagamijwe kongera ubudaheranwa n’uburinganire mu kuyishyura, gushyiraho uburyo bushya bwo kubarira imisoro ku bigo by’imari iciriritse, koroshya uburyo bwo gutanga imisoro ku bacuruzi bato n’abikorera.

Izi ngamba zitezweho kongera umusaruro w’imisoro no gufasha ubucuruzi gukora neza mu buryo bworoshye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka