Iby’ingenzi byaranze ikiganiro mpaka cyahuje Donald Trump na Joe Biden

Ikiganiro mpaka cya kabiri ari na cyo cya nyuma hagati y’abakandida babiri bahatanira kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika cyagenze neza kurusha icya mbere kuko abakandida bombi bahanaga umwanya wo kuvuga, bitandukanye n’inshuro ya mbere aho bacanaga mu ijambo.

Trump yagarutse ku buryo Biden yananiwe gukemura ikibazo cy’ivangura rishingiye ku ruhu akiri umusenateri, ndetse n’igihe yari visi perezida,Trump avuga ko Biden atari igitangaza ahubwo ko ari umunyapoliki nk’abandi.

Biden na we yagarutse ku buryo Trump nta mpinduka yakoze mu gihe amaze ayobora. Yavuze ku buryo Trump yananiwe guhangana n’icyorezo cya Covid-19, kuba Abanyamerika nta bwishingizi mu kwivuza bafite, ibibazo by’ubukungu n’ibibazo by’abimukira. Hari aho Biden yageze yita Trump umuperezida uvangura ashingiye ku ruhu, avuga ko ari umuperezida mubi Amerika yagize muri ibi bihe bya vuba (modern history).

Mu kiganiro cya mbere hagati ya Trump na Biden cyarimo urusaku kuko bavugiranagamo, batitaye ku kuba uwari uyoboye ikiganiro yarahaga umwanya buri wese. Icyo gihe basubizaga badakurikije umwanya wa buri wese. Byatumye kuri iyi nshuro hari uwari ushinzwe kureba iminota 2 buri wese yari yemerewe, yarangira uwo muntu agahita azimya micro bavugiragaho.

COVID-19 iracyari iturufu muri aya matora

Aya matora ya 2020 muri Amerika ashingiye cyane ku kureba uburyo Trump yitwaye mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Trump na Biden bapimwe mbere yo kwinjira aho ikiganiro cyabereye basanga batarwaye, na bake bari ahabereye icyo kiganiro basabwe kwambara udupfukamunwa.

Biden yavuze ko hashobora kuba hagiye gupfa abandi bantu benshi muri izi mpera z’umwaka biyongera ku bandi Banyamerika ibihumbi 220 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo. Ubuyobozi bwa Trump bunengwa kuba atarabashije guhanga n’iki cyorezo ngo ashyireho ingamba zirengera abanyagihugu. Biden yagize ati “Umuntu ubazwa impfu z’Abanyamerika bangana gutyo ntagomba gukomeza kuba Perezida.”

Trump we yavuze ko uburyo yakoresheje bwakijije ubuzima bw’ababarirwa muri miliyoni nyinshi. Trump na we warwaye icyo cyorezo, avuga ko yize byinshi kuri COVID-19 yongeraho ko n’ubwo kibasiye benshi muri Amerika, ariko hakiri igaruriro. Yanavuze ko urukingo rwa Covid-19 ruzaboneka mu gihe cya vuba. Abajijwe igihe ruzabonekera, yasubije ko hari icyizere ko ruzaboneka mbere y’impera z’uyu mwaka.

Impaka ku bwishingizi mu kwivuza

Abademocrate bakoze ibishoboka byose ngo ubwishingizi bwazanywe na Obama yise Obamacare buvanweho mu gihe cyo kwiyamamaza kwa Trump, ibintu byaje kugerwaho.

Biden yavuze ko atowe yazana ubwishingizi bwagera kuri bose kuri make yise BidenCare. Ibi Trump yabiteye utwatsi avuga ko byaba ari ugukomeza Obamacare kandi ntacyo yamariye Abanyamerika.

Trump yavuze ko Biden ari umunyapolitiki urya ruswa

Trump mu kwiyamamaza muri 2016 yavugaga ko atari umunyapolitiki ahubwo ari umucuruzi ugiye kujya i Washington kuzamura ubukungu bw’igihugu atagiye gukina politiki. Trump avuga ko Biden ari umunyapolitiki umaze imyaka irenga 47 akorera Guverinoma nyamara nta byinshi yagezeho.

Trump yanagarutse ku nkuru ya New York Times yavuze ku muhungu wa Biden washinze Kompanyi hanze ya Amerika kugira ngo se abone aho acisha amafaranga. Biden yabihakanye, Trump abura ibihamya by’ibyo yavugaga.

Biden yavuze ku makuru aherutse kwerekana amakonti y’ubucuruzi ya Trump ari mu Bushinwa yishyuriyeho Amadolari menshi mu misoro, nyamara muri Amerika yarishyuye make cyane.

Trump yasaga n’uwarambiwe kuko ikiganiro kijya kurangira yasaga n’ureba isaha aho igeze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

We don’t like trump we as africans.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

We don’t like trump we as africans.

Kamanzi yanditse ku itariki ya: 7-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka