Inkotanyi zangezeho, nzamura ukuboko ndiyamira - Mugenzi Jean Claude warokotse isasu rya nyuma ry’Interahamwe

Mugenzi Jean Claude, yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatuti mu 1994, ariko ababyeyi be, n’abavandimwe be bakicwa, we akarokoka ku buryo bw’ibitangaza.

Muri abo bavandimwe be bapfuye, harimo n’umuvandimwe we Mugenzi Jean Louis wakoraga mu Nama y’igihugu iharanira amajyambere - CND, ubu ni nteko ishinga amategeko.

Ni mu buhamya yatanze ku wa 29 Kamena, mu gikorwa cyo Kwibuka abishwe muri Jenoside bakoraga muri CND, kikaba cyarabereye ku Nteko ishinga amategeko.

Mugenzi Jean Claude avuga ko ubusanzwe bavukaga mu cyari Komini Taba, ubu ni mu Karere ka Kamonyi, bavuka ari abana batandatu. Se yari umunyamategeko wunganira abantu mu nkiko, avocat naho nyina ari umwarimu, ku buryo mu gace bari batuyemo, umuryango wabo wari uzwi cyane.

Mu bihe bitandukanye, se yakorewe itotezwa, yimwa akazi, ndetse aranafungwa. Ababyeyi babo bagiye basobanurira abana ibibazo by’ihohotera bakorerwaga, ariko uko abana bagendaga bakura, ibyinshi nabo barabyiboneraga.

Urwibutso ruriho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri CND, ruriho n'umuvandimwe wa Mugenzi Jean Claude
Urwibutso ruriho abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri CND, ruriho n’umuvandimwe wa Mugenzi Jean Claude

Nubwo byari bimeze bityo, Mugenzi Jean Claude n’abavandimwe be barize, barangije baza mu Mujyi wa Kigali gushaka akazi. Ni bwo Mugenzi Jean Louis yatangiye gukora mu Nteko ishinga amategeko, atuye i Gikondo, naho Mugenzi Jean Claude atura ku Kivugiza.

Mugenzi Jean Claude, yibuka ko mu 1994, mu biruhuko bya Pasika muri Mata, yumvikanye na mukuru we, ko bajya gusura ababyeyi babo, hanyuma bajyayo, ariko Mugenzi Jean Louis agaruka vuba kugira ngo ajye mu kazi. Murumuna we bari bajyanye yumvise ashaka gukomeza gutinda yo gato. Indege ya Perezida Habyarimana iguye ku itariki 6 Mata 1994, bo ngo bibwiye ko Abatutsi bari i Kigali bagiye gushira, ariko batazi ko n’abari mu cyaro bizahita bibageraho.

Ku itariki 18 Mata 1994, inama yabereye i Gitarama yatumijwe na Perefe, ihuza ba Burugumesitiri b’Amakomini yose, bahabwa amabwiriza, maze bataha bose bumva ko bagomba kuba interahamwe.

Mugenzi yagize ati,” Icyo gihe, Burugumesitiri wacu yitwaga Akayezu Jean Paul. Uyu mugabo arazwi cyane, ndetse yanaburaniye i Arusha aregwa ibyaha bya Jenoside. Bwacyeye rero Abatutsi ba mbere batangira kwicwa. Icyo gihe rero twarahunze tugenda tugana mu gishanga twihishahisha mu bihuru, ariko ntitwari kure yo mu rugo twumvaga ibiberayo, uko basenya inzu, uko inka zitaka nk’izitabaza…”.

Mugenzi yibuka ko bagiye kwihisha ku nshuti y’iwabo yari ahitwa i Kibanza, ariko nawe avuga ko afite impungenge ko bazaza kuhasaka, bidatinze basohokayo bakomeza kwihisha mu ntoki no mu masaka hirya no hino.

Yibuka uko bagerageje kugenda mu masaha y’ijoro ngo barebe uko bagera ku Mugina kuko byavugwaga ko ari ho inkotanyi ziri, cyangwa se ngo bagere za Kabgayi, ariko byari bigoye, bagira ibyago byo guhura n’abicanyi mu mahanda.

Yagize ati, “ Twaguye mu gico cy’abaduhigaga, dutungurwa n’amafirimbi menshi n’amatoroshi, bati turongeye turariye. Tugeze ahitwa mu Kibuza, tugenze nk’ibirometero 15 gusa, twahaboneye akaga gakomeye, turakubitwa, turashinyagurirwa bitavugwa. Hari umwana wari wazanye akabido k’amata, noneho abo bicanyi mu gushinyagurira Data, bayamunywesha ku ngufu. Icyo bashakaga ko kiba ikimenyetso ko uwo twari dutezeho byose, ntacyo yari kutumarira. Muri ikcyo gicuku cyuje imbeho, baraducuje ntibadusigira na busa…”

Abicanyi bafashe icyemezo cyo kubasubiza inyuma aho bari baturutse, kugira ngo bicwe n’ab’aho batuye. Hagari aho, bahingutse ku mupagasi wabahingiraga, avuga ko agiyw kubica, ariko ageze hirya ntiyabica.

Muri ibyo byose banyuragamo, Mugenzi Jean Claude wari ufite imyaka 24, yababazwaga cyane n’uko yaba we cyangwa se ntacyo bashobora gukora ngo barinde abagore n’abakobwa bari kumwe.

Mu mpera za Kamena 1994, bagiye kwihisha ahitwa Remera-Rukoma, Mugenzi yongeye guhura na se, kandi icyo gihe inkotanyi zarimo zisatira ibyo bice, abicanyi nabo batangira guhungira mu cyari Komini Kayenzi kugira ngo bazashobore gukomereza Nyabikenke n’ahandi…

Uko abaturage bagendaga bashira kuri uwo musozi bahunga, Mugenzi n’abo bari kumwe, baje kwisanga basigaye ari abantu cumi na batanu, basigarana ikibazo cy’aho bazanyura ngo bagere ku Nkotanyi kuko za bariyeri zari nyinshi. Icyo gihe, ibirindiro by’ingabo za FAR na byo byagendaga bisubira inyuma bakumva ziza kubavumbura.

Icyakora havuyemo umusore umwe, ashira ubwoba ajya gushakisha inzira imugeza ku Nkotanyi akazibwira ko hari abantu bihishe aho, zikaza kubatwara. Kandi yarabikoze azigeraho.

Umunsi umwe Mugenzi n’abo bari kumwe bagiye kurara mu nzu zari zavuyemo abantu bahunze, bucya ingabo za FAR zabagose, abonye byakomeye asimbuka urugo ariko ntiyagera kure, baramufata.

Yagize ati, “ Mbonye ko byakomeye nasimbutse urugo, ariko sinageze kure, bamfatira hepfo aho, bankubita ikintu gikomeye ntamenye nitura hasi, baterura nk’abaterura umufuka baranzana banshyira aho. Twese rero abagabo baturyamisha aho,ariko abagore n’abagabo bacye, hari ukuntu baciye mu rihumye barabacika…”.

Wa wundi wagiye gushaka Inkotanyi yagarutse azizanye ngo zitabare abo yari yasize, ariko Inkotanyi zisanga ingabo za FAR zabashyize ahantu mu rutoki zitangiye kubicisha, ibyuma zimaze kwica 2 muri bo, mazi zumvise amasasu zibona ko Inkotanyi zije, zitangira kubarasa.

Yagize ati, “ …FAR zibonye ko Inkotanyi zihageze, zararashe haba imirwano ikomeye, ariko bakaba batugejeje munsi aho mu rutoki, batangiye kutwicisha ibyuma, bamaze kwica babiri. Nibwo bumvise ko amasasu atangiye, uwari ubayoboye aravuga ngo nimubirase. Baraturashe baratubabaza, data bamumena umutwe, murumuna wanjye twari kumwe bamurasa mu bitugu, ariko ntibahita bapfa. Aha hantu inkotanyi zaraharwanye cyane, ariko uko zitsimbura abasirikare ba FAR, bagasubira inyuma bagana aho turyamye. Icyo gihe nanjye bandashe mu kuboko, ariko ngerageza kwigira nk’uwapfuye. Uko bagasubiye inyuma batugarutseho, umwe yaravuze ati nimwongere mubirase. Barongeye batumishamo amasasu, umusaza wanjye wasambaga, biba birarangiye."

“Mushiki wanjye wankurikiraga, we bari bamujyanye hirya,ubwo hari impamvu nyine babanje kumujyana hirya, nuko nyuma bamwicira aho. Bakomeje bahunga Inkotanyi zibamereye nabi, maze zingezeho zibona ibimaze kuba, ziti "interahamwe zirabamaze. Numvise Inkotanyi nazamuye ukuboko nti ni Inkotanyi? Ndiyamira, Inkotanyi imwe iraza imfata ukuboko, iranyegura, turazamuka tujya mu gashyamba, aho nasanze inkomere zazo, harimo umwana witwa Kayijuka. Kayijuka nabonaga neza ko muruta. Ariko yari ku murongo w’imbere mu baje kuturokora...”.

Mu buryo bugoye bajyanywe aho bagombaga kuvurirwa muri Murambi ya Muhanga, nyuma bimurirwa Kinazi mu cyahoze ari Ntongwe. Agenda yoroherwa gahoro gahoro. Mu kwezi kwa munani 1994, Mugenzi yamenye amakuru y’aho Nyina na bashiki be babiri bato bari ku Mugina, ari ho Inkotanyi zabajyanye, ahita ashaka uko ajya kubareba arababona.

Ubwo yahise agaruka i Kigali gushaka inzu bazabamo, ashaka n’uko bazabaho ariko akirirwa azenguruka no muri Gikondo mu ngo zitandukanye, ashaka kumenya niba mukuru we, Mugenzi Jean Louis akibaho. Bamwe baramubeshyaga, abandi bakamwima amakuru kandi bayafite, ibyo bifata igihe kirekire. Ariko yaje kubona umusore wari wariganye nawe, azi amakuru yose, ababwira ko Jean Louis yishwe mu kwezi kwa Gatanu akajugunywa mu cyobo, cyajugunywagamo Abatutsi bishwe aho i Gikondo. Imibiri yabo yaje gukurwamo, ijya gushyingurwa mu cyubahiro ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yagize ati, “ Icyuho Camarade yadusigiye, (ni ko twamwitaga), nicyo abandi bakoraga hano twibuka none basigiye imiryango yabo,kandi ntikizasibangana. Iigihango dufitanye nabo, ni uko ari amaraso yacu, naho icyo mufitanye ni uko ari Abanyarwanda kandi bakoreye iyi nteko mukoramo. Icyo gihango rero cyo kigomba gukomeza.Twe icyo dushoboye ni ukubibuka,no kubaha icyubahiro, nk’uko mwabikoze. Imiryango yacu irabibashimira cyane… Tuzahora dushima Inkotanyi zaturokoye, kuko iyo zitahaba, simba ndi aha”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka