Safi Madiba yongeye kuririmba nyuma y’ibibazo byavuzwe mu rugo rwe

Umuhanzi Safi Madiba, yongeye kwisuganya asubira muri studio akora indirimbo yise ‘Sound’, nyuma yo kugira ibibazo by’urushako byatumye aba nk’uhagarika imishinga ye y’umuziki.

Safi Madiba yagiye muri Canada mu ntangiro z’umwaka wa 2020, agiye kubana na Niyonizera Judith bari barashyingiranwe mu mategeko.

Agezeyo yakoze amashusho y’indirimbo ‘I Love you’ na bwo kandi yari yabanje gutandukana n’inzu ya The Mane yari asanzwe abarizwamo, na byo bitera induru ndende hagati ye na Baadrama uyobora iyo nzu.

Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 2020, Safi Madiba yahamirije Kigali Today ko yagiye uri Canada agiye kubana n’umugore we, ariko iki gihe yavugaga ko azahita agaruka agakomereza umuziki we mu Rwanda.

Ubwo yabazwaga niba azagaruka mu Rwanda, yaragize ati “Nzagaruka vuba n’ubu ni uko hano indege bazifunze nakagombye kuba naragarutse”.

Mu minsi mike yakurikiyeho, ubwo mu Rwanda hari hatangiye gahunda ya Guma mu rugo, hamenyekanye amakuru ko Safi n’umugore we Judith bafitanye ibibazo, ndetse ko Safi yafashe iya mbere akajya kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace bari batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke.

Umuziki wa Safi wabaye nk’ugenda biguruntege, ku buryo yari amaze igihe cy’amezi arindwi nta gikorwa na kimwe cya muzika agaragayemo.

Mu kwezi kwa Nzeri kwa 2020, uwari umugore wa Safi yagarutse i Kigali asiga umugabo we muri Canada, ndetse biza kuvugwa ko ari mu rukundo n’umusore wamusabye ko bazashakana.

Mu kwezi kwa Kanama na bwo, Safi yari yemereye bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda ko yamaze gutandukana n’umugore we imbere y’amategeko, ko umwe ashobora gufata ikindi cyemezo cy’ubuzima bwe.

Nyuma y’amezi arindwi rero Safi ari muri ibi bibazo, yongeye gushyira hanze indirimbo yise ‘Sound’ yakozwe na Element, bigashoboka ko indirimbo yakozwe n’ubundi Safi ari muri Canada.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka