Fireman yiteguye gukora ibishoboka byose akabaho nk’umuntu utari icyamamare

Umuraperi Uwimana Francis wamenyekanye nka Fireman avuga ko kuba umuntu uzwi bituma ikintu kibi akoze kigaragara nabi cyane kurusha abandi, akavuga ko yiteguye gutanga ibishoboka byose ngo abeho ubuzima busanzwe adafatwa nk’icyamamare.

Fireman wamenyekanye nk’umwe mu bagize itsinda rya Tough Gang, kuri ubu uri kuririmba wenyine, yaganiriye na KT Radio avuga ku buzima bwe akiri mu itsinda, uko yakoresheje ibiyobyabwenge akaza gufungwa, n’uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo kugaruka mu muziki.

Avuga ko yatangiye kunywa urumogi akiga mu mashuri yisumbuye akabona ntacyo bimutwara. Ati “Muri secondaire narabinywaga ariko nkabona ntawe twanduranya kandi no mu ishuri nkatsinda, byatumye nkomeza kugeza aho navuye ku rumogi nkatangira kunywa heroin na cocaine”.

Umunsi avuga ko yabonye biri guta umurongo, ngo ni igihe amafaranga yatangiye kumushiraho

Ati “Umunsi nabonye ko bikabije ni igihe nakoze akazi nkahembwa miliyoni enye nta mezi abiri yashize ntangira kuguza. Kuko ubusanzwe nakoreshaga nka 100,000frw muri weekend kuko urumogi ntago rwahendaga.

Cocaine yaguraga 50,000frw heroine ari 25,000frw byo byari bihenze, icyo gihe rero amafaranga yose nabonaga nayajyanaga mu biyobyabwenge. Byaragiye biba bibi akazi karananira nkajya nkorera amafaranga yo kugura ibiyobyabwenge gusa”.

Muri 2018 yajyanywe Iwawa mu kigo ngororamuco, avuga ko biri mu bihe mu buzima byamukomereye ariko byatumye agaruka mu buzima.

Agira ati “Ni ahantu hatoroshye kuba ariko narahabaye ndashima Imana ko ntasibiye nyuma y’umwaka umwe nkavayo”..

Avuga ko akigerayo abantu bose bashakaga kureba Fireman kuko yari azwi bituma ubuzima bumukomerera.

Kimwe mu bintu yifuza ni uko yabaho ubuzima busanzwe nk’abandi bose, akabaho atari icyamamare.

Ati “Kera nkiri umwana numvaga nakora ibishoboka byose ngo menyekane ariko kuri ubu natanga ibyo mfite byose ngo mbihindure. Kuko abantu bakunda byacitse, iyo umuntu akoze ibyiza ntabwo babyitaho, ariko iyo ukoze ikibi bahita babisamira hejuru birengagije ko turi abantu kandi umuntu yakosa igihe icyo aricyo cyose. Ubu ndi kwaguka ndashaka gushinga umuryango kandi sinshaka ko nahora mvugwa mu bibi mu gihe bibaye”.

Kuri ubu Fireman yagarutse mu ruhando rwa muzika aho amaze gushyira indirimbo ebyiri hanze, iyitwa ‘Ibanga ry’ubuzima’ ari kumwe na P Fla na Cash Bello, ndetse n’indi yitwa ‘Ni neza’ ari kumwe n’itsinda rya Symphony.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka