Abaturage barakangurirwa kurushaho gufata neza amashyamba yabo

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc, arakangurira abaturage gufata neza amashyamba yabo ari na yo agize igice kinini cy’amashyamba yose ari mu gihugu, kuko ubushakashatsi bwerekanye ko afashwe nabi.

Minisitiri Mujawamariya atera igiti
Minisitiri Mujawamariya atera igiti

Ibyo Minisitiri Mujawamariya yabigarutseho ku wa 23 Ukwakira 2020, ubwo yari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo gutera amashyamba, igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, kikaba cyabimburiwe no gutera ibiti mu Murenge wa Muyira.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, hakaba kandi hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gutera amashyamba no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, uzamara imyaka itandatu.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko u Rwanda rwageze ku ntego rwari rwihaye yo kuzaba rwageze kuri 30% by’ubuso bw’igihugu buteyeho amashyamba muri 2020, gusa ngo ntibihagije, ari na yo mpamvu asaba abaturage gufata neza amashyamba yabo.

Agira ati “Ibarura ryakozwe muri 2019 ryerekanye ko u Rwanda rwageze kuri iyo ntego ndetse ruranayirenza, kuko ubu rugeze kuri 30.5% by’ubuso bw’igihugu buriho amashyamba, nkabishimira abaturage ndetse n’abafatangabikorwa”.

Ati “Iryo barura ryerekanye kandi ko u Rwanda muri rusange rufite amashyamba ari ku buso bwa hegitari 724,666 ari byo bingana na 30.4%, gusa nubwo iyo ntego twayigezeho nta kwirara. Ibarura ryakozwe muri 2016 ryerekanye ko 64% by’amashyamba yose y’igihugu ari ay’abaturage ariko kandi ko afashwe nabi, Leta ikabagira inama yo kuyafata neza bayasazura ndetse bakayabyaza umusaruro ku buryo burambye”.

Minisitiri Mujawamariya yishimiye kwifatanya n'abaturage gutera ibiti mu Mayaga
Minisitiri Mujawamariya yishimiye kwifatanya n’abaturage gutera ibiti mu Mayaga

Yakanguriye kandi abikorera gushora imari mu gutera, gucunga no kubyaza umusaruro amashyamaba ku buryo burambye, cyane ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ni ukuvuga muri 2024, biteganyijwe ko 80% by’amashyamba ya Leta azaba acunzwe n’abikorera.

Minisitiri Mujawamariya yagarutse no ku mushinga wo kurengera ibidukikije mu Mayaga watangijwe, aho yavuze ko ufitiye akamaro kanini abaturage.

Ati “Ni umushinga uzahindura ubuzima bw’abaturage bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 300, kuko uzatanga imirimo igera ku bihumbi 150, kandi mu bazahabwa akazi, abagore n’urubyiruko bakazaba ari 53.1%. Hazaterwa amashyamba, havugururwe ashaje ndetse abaturage batuye aho umushinga uzakorera bahabwe amatungo magufi kugira ngo biteze imbere”.

Uwo mushinga uterwa inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), n’Ikigo mpuzamahanga cy’ibidukikije (GEF), ugashyirwa mu bikorwa na REMA ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamba (RFA).

Abaturage bateye ibiti
Abaturage bateye ibiti

Ukuriye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda gutera ibiti, ndetse ko biteganyijwe ko muri uwo mushinga hazaterwa ibiti bitandukanye miliyoni umunani mu gihe cy’imyaka itandatu uzamara, akavuga ko hamwe n’ibindi bikorwa nko kubakira abaturage benshi amaziko arondereza inkwi kandi atangiriza ikirere, bizatuma bagira imibereho myiza, aho yagize ati “Igiti ni ubuzima”.

Yashimiye cyane Leta y’u Rwanda kuko ngo icyo yiyemeje igikora kikagerwaho, ari yo mpamvu ngo UNDP izakomeza gushyigikira imishinga y’u Rwanda.

Nyuma yo gutera ibiti, abaturage bumvise ubutumwa bw'abayobozi
Nyuma yo gutera ibiti, abaturage bumvise ubutumwa bw’abayobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka